Amakuru

wa muhanzikazi wa gospel agiye kurongorwa

Umuhanzikazi Assumpta Umuganwa wamenyekanye mu ndirimbo izwi nka “Satura” , ni umwe mubahanzikazi bari bafashe igihe kitari gito mubuzima bwo kubaho ari ingaragu , kuri ubu byamaze kumenyekana noneho ko yamaze kubona umusore babyumva kimwe ndetse n’umushinga wo kubana bakaba baramaze kuwemeranya.

Mukiganiro uyu muhanzikazi aheruka gukorana n’ikinyamakuru kizwi nka Isimbi kurubuga rwacyo rwa youtube, uyu muhanzikazi yagarutse kurugendo rw’ubuzima bwe ari ingaragu, avuga ko yagiye abenga abasore batandukanye bitewe nuko haribyo batahuzaga nawe, yanagarutse no kubijyanye n’uburyo yahatirijwe kurongorwa , anavuga n’amahame yagendeyeho kugirango yemere guha urukundo uwo bagiye kurushingana.

Bimwe mumahame yagenderagaho avuga ko ari ukuba umusore bagomba kubana ari umukristo ikindi akaba amukunda na Assumpta nawe urwo rukundo arwereka uwo musore. kubijyanye n’igihe azakoreramo ubukwe n’amazina yuwo yihebeye yirinze kubitangaza ariko avuga ko umunsi bitegura gusezeraniramo kubana akaramata bitari kera ari vuba .

Assumpta umuganwa ateranira muri New Life Bible Church indirimbo aheruka gushyira hanze ikaba yitwa Sinzi.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *