Hanze y'U Rwanda

Video y’abagenzi bateze indege baririmba “amazing grace”iri guca ibintu

Ubwo bari bategereje indege kukibuga cy’indege kizwi nka Chicago Midway International Airport, abagenzi bifashe bahimbaza Imana mu ndirimbo izwi nka “Amazing grace”. mugihe baririmbaga ninabwo ayo mashusho yafashwe atangira no guhita akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye mu cyumweru gishiza mu mujyi wa Illinois ubwo hafatwaga ayo mashusho akaza gushyirwaho amagambo agira ati“iyi niyo Amerika”.

Abagenzi bari bateze indege , ubwo bari mucyumba cyo gutegerezamo indege , niho bahereye batangira guhimbaza Imana muburyo butunguranye.

Muri video hagaragaramo umuvugabutumwa arimo kubabwira ati”ibyo dukora byose nikubw’ubuntu bw’Imana”. nyuma yayo magambo bazamurira rimwe amajwi yabo baririmba indirimbo igira iti”Amazing grace”.

Kugeza ubu iyi video imaze kurebwa nabarenga 400,000 kuri instagram mugihe cy’icyumweru gusa.

View this post on Instagram

Have a great night, everyone. Cred: @natly.denise

A post shared by D.R. (@midnight_rider17) on

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *