Trending

Sep 23, 2021

UBUHAMYA : Natanzwe ikuzimu nari indaya y’abasore, abagabo, n’abasaza, kubonana n’umugabo byarangaga

image

Mukanoheri Alphonsine ni umugore washize amanga atanga ubuhamya bw’aho Imana yamukuye.

Mukanoheri Alphonsine ati” Ndi umwe mu bantu Imana yagiriye neza, maze gushakana n’umutware wanjye nahuye n’intambara zikomeye cyane, ariko iwacu bari bafite imihango ya gipagani. Ntabwo nigeze mbaho nkuko nabyifuzaga nari nziko gushaka umugabo ari ukunezerwa. nkimara gushaka umugabo natinze gusama inda.

Umugabo wanjye yageze aho azana undi mugore mpari, mbana munzu imwe na mukeba wanjye. naje kujya gusengera mubarokore ariko nkajya Nsenga ntarababariye umugabo wanjye yari yarambabaje cyane.

Naje gutangwa ikuzimu, Imana yarabihishuye, maze gutangwa ikuzimu naragiye ndarogwa ariko ntabwo icyo gihe nigeze menya ko natanzwe ikuzimu, nabimenye ari uko ndi kujyenda mvayo.

Nyuma yo gutangwa ikuzimu naragiye nkoreshwa n’abadayimoni benshi bangiriye nabi bikabije cyane. Ibitero by’ikuzimu bimaze kumfata urugo rwanjye rwarasenyutse, nkoreshwa ikintu kitwa ubusambanyi buteye ubwoba cyane, uri umusore uri umusaza uri umugabo ntabwo byabaga byatubuza kubonana. Namaze imyaka itatu muri ubwo busambanyi.

Mfatwa nafashwe nzinukwa umugabo wanjye, namureba nkabona si uwanjye, nkabengukwa abo hanze gusa. hari ibintu byamfataga nkaba ntabasha kubonana n’umugabo wanjye uwo mwanya iyo wageraga hari ibintu byanzamukagamo bimeze nk’amahwa nkumva sinshaka kubonana n’umugabo wanjye, bigafunga umwanya unyemerera kubonana n’umugabo wanjye. ariko nagera kubandi bagabo bikemera umwanya ugafunguka. Umugabo ntiyabashaga kumva ko ari abadayimoni bamfashe yari azi ko ari ingeso y’ubusambanyi nize, kuko nageraga kubo hanze bikemera.

Byaje kunkura murugo, urugo ndaruta ndagenda ikibazo cyanjye ubuyobozi nabwo bwarakimenye ariko byarabacanze. iyo byageraga saa munani z’ijoro numvaga ijwi rimpamagara nanjye nkitaba nkumva amajwi ambwira ibyo ngiye gukora, rimwe byarampamagaye ndabyuka saa munani z’ijoro njya kureba abasore ubwo nabaga nahawe misiyo mbonana nabo, iyo wabonanaga nanjye wahitaga uta ubwenge, naje gusahura butike, naheraga kunzoga niba. ntawo nzi aho izo mbaraga nazikuraga najyaga kubona nkibona murugo kandi n’ibyo nibye nabitwaye. Umuntu wabaga akorera Imana ntabwo nashoboraga kubonana nawe. Umugabo nawe yageze aho ata urugo aragenda ajya gushaka undi mugore.

Imana yaje kuvuga ko imbobereje umutima wanjye ukakaye, nibwo naje kuza kubwirwa ko ndi ikuzimu, umugabo wanjye nawe yaratashye aza murugo nanjye nari naratashye ndi murugo, ubwo umwuka w’Imana wari waramaze kunsanga, abakozi b’Imana bari baransengeye cyane.

Abadamu nibo bansengeye mva ikuzimu. Mva ikuzimu nagiye kumva numva ikintu kimeze nk’umushyitsi kirantigisa mbona igihu kivuye mumaso yanjye mbona ndabonnye, ntagira kugira ubwenge ntangira gutekereza, ndetse numva ngize isoni nyinshi cyane, n’ubwoba bwinshi cyane. Ntangira kubaza Imana nti ibintu nakoze, ibyambayeho nzanyura hehe ? Ubwo nibwo navuye ikuzimu, n’umutware wanjye yaje gukizwa turabana neza, saha izi tuvugana twese turakijijwe ni urugo rw’ubaha Imana.
Alphonsine asoza ubuhamya bwe abwira abantu ko Imana irinda ijambo ryayo ikarisohoza, mu gihe wayizeye ukayiringira kandi ukayiha ubuzima bwawe.

Kanda hano ukurikire ubuhamya bwose bwa Mukanoheli

Our Latest Blog

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...

"Nibonaniye n’Imana imbonankubone" Taribo West wakanyujijeho...

Umunyabigwi wumunya nigeria wahoze ukina muri bamyugariro mu ikipe y’igihugu cya Nigeria mumupira w’amaguru Taribo West aherutse gutangaza inzira byanyuzemo kugirango ahamagarirwa kuba Pasteri...

Nzamwita Alex n’umugore we, bavuga ko babeshejweho n’ amasengesho...

Umusaza Nzamwita Alex, hamwe n’umugore we Nyiramukosha Judith, bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu mudugudu wa Kanyarira, bose bavuga ko bafite imyaka 81 y’amavuko,...