Amakuru

Undi Muhanzi yashyize hanze amabanga y’urugo rwe ashinja umwe mubahoze bayobora ADEPR kumuca inyuma

Uyu muhanzi yamenyekanye mu indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umwe mubakristo basengera muri ADEPR yashyize hanze amabanga y’urugo rwe n’uburyo rwasenyutse ashinja numwe mubahoze bayobora Adepr kumusambanyiriza umugore.

Umuhanzi Timamu wamenyekanye cyane mu indirimbo yitwa “Humura” mukiganiro aheruka gukorana na Isimbi tv yashyize hanze ubuzima bwe bwose bw’urushako nuwahoze ari umugore we.

Bimwe mubyo yagarutseho ni ubuzima bwo guhemukirwa na Nyina umubyara, akongera guhemukirwa n’umugore yari yarashatse binyuze mukumuca inyuma agahora amufatana nabandi bagabo, kugeza ubwo birangiye habayeho gatanya yaje kuvamo kugabana imitungo yose , usibye ibyo kandi muricyo kiganiro yagarutse kuri umwe mubayobozi bahoze bayobora ADEPR murwego rw’igihugu wajyaga amuteretera umugore bakoherezanya amashusho y’ubusambanyi, nyamara ukumenyana kwabo kukaba kwaragizwemo uruhare na Timamu, ubwo yasabiraga uwo mugore akazi kuri uwo muyobozi.

Kugeza uyu munsi uyu mugore ashinja kumuhemukira yamaze kurongorwa nundi Mugabo ndetse uwo Mugabo akaba yarasanzwe aziranye na Timamu .

Nubwo uyu muhanzi yagaragaje uruhande rwe, ntawakwemeza ko byose yashinjije uwahoze ari umugore we byaba ari ukuri mugihe nawe ataragira icyo atangaza kubyamuvuzweho, na cyane ko Timamu nawe hari amakuru amuvugwaho nkuko yabyitangarije ko nawe atari umwere.

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *