Amakuru

Umwe muba bishop mu Rwanda yinjiye mumuziki

Nyuma y’igihe kinini akora umurimo w’ubushumba Bishop Mutesi Hope yinjiye mu ruhando rw’abahanzi bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yambere yafatanije na Mandela usanzwe akorera muzika ye mu gihugu cya Kenya.

Bishop Mutesi Hope uretse kubayiyongereye k’urutonde rw’abahanzikazi basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari no mu mubare muke w’abavugabutumwa b’abagore babifatanya no kuririmba arinabyo twahereyeho tumubaza inkomoko y’igitekerezo cyo kuririmba cyane ko bigaragara ko ari umubyeyi ukuze.

Aha yagizeati:”Muby’ukuri nakundaga kurota indirimbo,amagambo ndetse n’amajwi gusa nyuma nkabyibagirwa, nyuma ntangira kujya mbyuka nkabyandika,aho ikoranabuhanga riziye, ntangira kujyamfata amajwi kuri telephone, gusa numvaga ari ibyanjye bitabangombwa ko mbishyira hanze, kuko numvaga biteye isoni kuba ndi umu mama ukuze nkajya mubyo kuririmba ”

Iyi ndirimbo Bishop Hope yayikoranye na Mandela, n’indirimbo ikozwe mu buryo bw’isengesho aho bavuga ko murugendo rujya mu ijuru habamo ibirushya byinshi byatuma umugenzi yibagirwa imirimo Imana yakoze bityo bagasaba ko mu gihe bakibagirwa habaho kwibutswa. Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho ikaba iboneka k’urubuga rwa youtube k’umuyoboro(Channel) ya Bishop Hope.

Uretse kubayandika indirimbo zivuga ibigwi by’Imana na Yesu Bishop Hope avuga ko afite n’izindi ndirimbo zigaruka ku buzima bwa burimunsi bw’ibibera muri rubanda akaba yumvako ibikorwa bye by’ubuhanzi bizafasha benshi mu ngeri zitandukanye. muri iyi ndirimbo yafatanije n’umuhanzi Mandela.

Bishop Mutesi Hope ni umuyobozi w’itorero Ebenezer Evangelical Church uretse kuba afite impano y’ivugabutumwa amaze igihe akoresha mu bihugu bitandukanye haba ibyo muri Afrika ndetse no hanze yayo, ni umwe mu bategarugore bambere bavuz’ubutumwa mu bihe bikomeye,nyuma ya Jenoside aho yagiye avuga ubutumwa mu masoko, urugi ku rugi intara ku ntara n’ahandi ndetse nyuma aza no gutegura ibiterane bikomeye hirya no hino mu Rwanda.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *