Amakuru

Umunyamakuru Ronnie mw’isura nshya y’ikiganiro cya secular

Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cya Gospel cyitwa ‘Power of praise’ kikaza gukundwa nabatari bake ndetse nyuma akaza kwerekeza kuri Televiziyo y’igihugu naho akahatangiza ikiganiro yise”Sunday live” nacyo kigakundwa agiye gutangiza ikindi kiganiro cya secular nyuma yo kuva muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’urugero yadutangarije ko kugeza uyu munsi arimo kwitegura gutangira ikiganiro cya secular.

Twamubajije impamvu nyamukuru itumye ahagarika ibiganiro bya gospel mukudusubiza atubwira ko icya mbere yafashe umwanya abitekerezaho , ikindi atifuje gukomeza kubangamira abandi bakora ibiganiro bya gospel , indi mpamvu yatubwiye ko atari ngombwa kuyitangaza.

Kubijyanye naho agiye gukorera yatubwiye ko aho azakorera icyo kiganiro bikiri ibanga ariko vubaha hano hazamenyekana .

mugusoza ikiganiro umunyamakuru wacu yamubajije urwibutso asigaranye mubiganiro byo muri gospel asubiza agira ati”muri gospel nahungukiye inshuti nziza ariko hari nabo nise inshuti ndetse ndabizera ariko barampemukira ,rero ibyiza byo kwibuka birahari ariko nibibi byansigiye isomo nabyo birahari.”

Yanatubwiye ko nubwo icyo kiganiro kizaba ari icya secular , bitazamubuza gukomeza gutanga umusanzu we muri gospel , kuko kuri we gospel iri mumaraso adashobora kuyireka.

Reka tubibutse ko uyu musore ari umwe mubanyamakuru bakoze ibiganiro bya gospel byo kuri televiziyo byakunzwe nabatari bake ndetse tuvuze ko itsinda kugeza ubu ririmo gukora ikiganiro yatangije kuri Televiziyo y’igihugu cyitwa RTV Sunday ariwe wabafashe akaboko akabereka uko bikorwa ntitwaba twibeshye na gato , kuri ubu ahinduye umwambaro abenshi bari bamumenyereyeho yambaye undi mwambaro wa secular .

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *