Hanze y'U Rwanda

Umuhanzikazi uzwi mundirimbo zihimbaza Imana yahawe ikaze mubahakana Mana

Mu gihugu cya Kenya , umuryango wabahakana Mana bazwi nkaba (atheists) mururimi rw’amahanga bahaye ikaze umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya mu ndirimbo zihimbaza Imana Ruth Matete.

Hashize iminsi itari myinshi uyu muhanzikazi apfushije umugabo we , nyuma y’urupfu rw’umugabo we , haje kuvugwa byinshi bitandukanye , aho uyu muhanzikazi byagiye bivugwa ko urupfu rw’umugabo we arufitemo uruhare , ndetse yaje no gukurikiranwa na Polisi hakorwa iperereze basanga umugabo we yishwe n’umuriro biturutse kwiturika rya gaz aho yari ari murugo.

Nyuma y’ibi bibazo uyu muhanzikazi yanyuzemo yagaragaje umubabaro yatewe n’amagambo abakristo ndetse n’abashumba bagiye bamuvuga , aho bamwe bamuteye umugongo abandi bamuhanurira gufungwa ngo kuko atakiranukiye Imana , ibyo byose byamushenguye umutima aboneraho kugaragaza ko abakristo ari indyadya.

Nyuma yayo magambo , abahakana Mana bamuhaye ikaze mumuryango wabo , aho umuyobozi w’uyu muryango wa AIK(Atheists in Kenya Society) Bwana Harrison Mumia yavuze ko nyuma yuko babonye ibyo umuhanzikazi Ruth Matete yatangaje bamuhaye ikaze mumuryango mugari wabahakana Mana , yagize ati“Ndakangurira Ruth kwitandukanya n’ubukristo akaza mubahakana Mana maze akabona amahoro nanjye nabonye kuva naba umuhakana Mana mu myaka 20 ishize,” .

Tubibutse ko Ruth Matete ari umwe mubahanzikazi ba gospel mu gihugu cya Kenya bakomeye.

Komeza ukurikire ibindi biganiro byacu kuri Youtube chanel yacu.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *