Amakuru

Umuhanzi Israel Mbonyi akoze agashya!!

Umuhanzi Israel Mbonyi akoze agashya katamenyerewe mu Rwanda ndetse nahandi henshi kw’Isi , ni gake cyane uzabona umuhanzi ashira hanze amashusho y’indirimbo eshatu icyarimwe.

Muri iki gitondo cya none kuwa gatatu taliki ya 24 kamena 2020, umuhanzi Israel Mbonyi ashize hanze amashusho y’indirimbo zigera kuri eshatu icyarimwe ibintu bitari bwakorwe n’umuhanzi numwe cyangwa Korali , tumenyereye kubona abahanzi bashira hanze amashusho y’indirimbo imwe hagacamo igihe bakongera bakazashiraho izindi, uyu musore rero akoze ibitandukanye , ni nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo ze mugitaramo yakoreye munzu mberambyombi ya kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye , yagiye ashiraho imwe kuyindi ariko uyu munsi akoze agashya ashira hanze indirimbo 3 icyarimwe iyitwa ku “ku migezi” “Ku marembo y’ijuru” ndetse na “Nzi ibyo nibwira”.

Amashusho y’indirimbo yaherukaga gushira hanze ikaba ari iyitwa “Ibihe”.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *