Hanze y'U Rwanda

Umuhanuzi yakatiwe imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata kungufu

Umuhanuzi mu gihugu cya Zambia aherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu umugore ukiri muto  w’imyaka 18 ndetse anamwanduza Sida.

Umuhanuzi Muhwati Hupenyu  ni umwe  mubagize itorero rya  Johane Masowe Apostolic  ribarizwa  mugace ka Muzondi mu gihugu cya Zambia.

Uyu mugabo urukiko rwamwemeje icyaha  cyo gufata ku ngufu uwo mugore ukiri muto , nyuma yuko uyu muhanuzi yasabye nyina w’uwo mugore ukiri muto kumusiga akajya amusengera , 2019 nibwo yahanuriye uwo mugore ukiri muto ko yahanzweho n’imyuka mibi y’umugabo we , bityo kugirango akire bikaba bisaba ko baryamana akamukuramo iyo myuka .

Muhwati yafashe uwo mugore  mu masaha y’ijoro amwerekeza mw’ishyamba aziko agiye kumusengera  birangira aha mufatiye ku ngufu ari naho yanamwandurije Sida.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *