AmakuruHanze y'U Rwanda

Umuhanuzi TB joshua yageneye ubutumwa Messi

Nyuma yuko umukinnyi w’icyamamare mumupira w’amaguru Lionel Messi afashe icyemezo cyahungabanyije abatari bake ndetse no hirya no hino kw’Isi bakaba bakomeje kwibaza aho uyu mugabo Messi agiye gukomereza umwuga we wo gukina umupira w’amaguru , umuhanuzi w’icyamamare ufite amamuko mu gihugu cya Nigeria TB Joshua yageneye ubutumwa uyu mukinnyi bwiganjemo kumugira inama.

Lionel Messi n’umukinnyi warumaze igihe kitari gito mw’ikipe ya Barcelona yo mugihugu cya Espanye , ndetse bivugwa ko yaba yarafite ijambo rikomeye muri iyi kipe. nyuma rero yuko iyi kipe ititwaye neza muri uyu mwaka wa 2019 na 2020 ,ndetse ikananirwa kugera ku mukino wanyuma uhuza amakipe yabaye aya mbere mubihugu by’uburayi azwi nka Champions league , uyu mugabo yaje gufata icyemezo cyo kuva muri iyo kipe , n’icyemezo kitakiriwe neza nabatari bake .

Mubutumwe umuhanuzi TB Joshua yashize kurukuta rwe rwa instagram buri mu ndimi ebyiri bugenewe Lionel Messi ugenekereje mukinyarwanda bwagiraga buti “ntabwo ari inama nziza kuri Leo Messi kuva muri Barcelona ababaye . ntabwo bishoboka kugira umubano(ubusabane)unoze n’umuntu wavuye mumubano we wambere nabi kandi ababaye. iyi niyo nama y’ukuri njye nagira Lionel Messi “amateka niyo mukoresha wacu.”

Iyi nkuru ntitwayisoza tutababwiye ko kugeza ubu ikipe ya Bercelona ikiri mubiganiro n’umubyeyi wa Lionel Messi kubijyanye no kuva muri Barcelona , nubwo hakirimo imbogamizi bitewe n’amasezerano afitanye n’iyi kipe.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *