Amakuru

Umugabo wa mukaperezida aranenga bamwe mubapastori

Umugabo wa Mukaperezida ndetse na Mukaperezida ubwe bamenyekanye cyane kubera uburyo bashakanye hagati yabo hari intera y’imyaka myinshi , uyu musore Kwizera Evariste icyo gihe yarafite imyaka 21 mugihe Mukaperezida Clotilde yarafite imyaka 48 ibyo bituma itangazamakuru ribakoraho amakuru menshi yatumye baba ikimenya bose.

Mu kiganiro uyu muryango uheruka gukorana na Isimbi tv bagarutse k’urugendo rwabo rw’urukundo nyuma yuko bashyingiranywe , nuburyo babayeho mubuzima bwiza ariko inshuti zabo n’abandi bantu batandukanye bagiye babaca intege bakababwira ko urukundo rwabo rutazaramba , aho niho yaboneyeho kunenga umwe muba pasteri ndetse nabagenzi biwe bamubwiye ko urukundo rwabo batarushyigikiye ndetse hari nuwamubwiye ko aruhambiriye kandi no mw’ijuru ruhambiriwe , anenga ibyakozwe nuwo mupasteri muri aya magambo.

Yagize ati,“Reka mbonereho no kunenga aba pastori bamwe na bamwe , ugasanga umu Pastori aravugango ntabwo nshaka ko ushakana nuriya muntu ,ati ntabwo nabikwemerera ,ati baravuze ngo igihambiriwe mw’Isi no mw’ijuru kiba gihambiriwe.” umunyamakuru abajije icyo uwo mu pasteri yavugaga ko ahambiriye Evariste umugabo wa mukaperezida yavuze ko yavugaga ko urukundo rwabo arirwo ahambiriye adashaka ko ruba , uyu mugabo yakomeje yemeza ko hari umupasteri wabimubwiye .

Uyu Mugabo Evaritse yavuze ko nyuma yo kubana na mukaperezida yaje guhura n’ikibazo arafungwa , amaze gufungwa atangira gutekereza ko ibyo wa mupasteri yavugaga bishoboka kuba bigiye kuba ukuri ,ariko nanone yizeraga ko umugore we mukaperezida arimo kumusengera , ntibyanatinze umugabo yaje kurekurwa , uyu munsi urukundo rwabo rukomeje kwamamara.

Komeza udusure kuri youtube Channel yacu ubone andi makuru atandukanye ya Gospel:

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *