Amakuru

Umuco mwiza abandi bahanzi bakwiye kwigira kuri Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ni umwe mubahanzikazi ba gospel bamaze igihe kitari gito , ikindi akaba ari numwe mubahanzikazi badacika intege ukurikije  ibyo anyuramo byaba ari ukuri cyangwa ari ikinyoma, uyu munsi iyo urebye uburyo yitwara mw’itangazamakuru mugihe cyose aba yashize hanze indirimbo nshya , uzasanga ntasoni bimutere yo gushimira abantu bamufasha mu kwandika indirimbo.

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamakuru ufite igitangazamakuru cyitwa  Impinga.com  Issa Noel Kalinijabo twamubajije uburyo yakira  gushimirwa  na Aline Gahongayire  doreko  akenshi akunze kumugarukaho mubantu bamufasha mukwandika indirimbo, maze adusubiza  agira ati”Aline Gahongayire mukundira ko azirikana ,burya umuntu uhora  azirikana isoko yavomyeho  atera imbere .” ntiyabuze no kunenga  cyane bamwe mubahanzi  b’indirimbo zihimbaza Imana bandikirwa  indirimbo ugasanga  ntibifuza ko abantu bamenya ko bazandikiwe  ahubwo bakanezezwa no kubyiyitirira. agasanga rero uyu muco mwiza Aline Gahongayire  afite wo gushimira  abantu bamufashije murugendo rwe rwa muzika abandi  baririmbyi bari bakwiye  kuwumwigiraho.

Aline Gahongayire uherutse gushyira hanze indirimbo yise “Nzakomeza”  mundirimbo  zitandukanye aheruka  gushira  hanze  yagiye  yemeza  ko  yazandikiwe  na  Ishimwe Clement  ari nawe ufite KINA music ndetse na Issa Noel  Kalinijabo.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *