Amakuru

Ukuri ku byavugwaga ko Pastor Cadeau yasohotse mw’itorero rya foursquare

Muminsi ishize hirya no hino mu bantu, havuzwe inkuru ya pastor cadeau ko yaragiye kwerekeza mw’itorero rya Calvary riyobowe na Christophe Sebagabo nawe warezwe n’iri torero rya foursquare gospel church ariko bikarangira agiye gutangiza irye abandi bakavuga ko yagiye ariko byarangiye ukuri kwigaragaje.

Mu makuru yavugwaga hari abemezaga ko uyu mupasteri yamaze gusohoka mw’itorero rya foursquare akerekeza mw’itorero rya Calvary abandi bakavuga ko itorero rya foursquare gospel church rikibimenya ryahise rimuganiriza bikarangira arigumyemo.

Pasteri Cadeau

Ukuri ni ukuhe ?

Ukuri kw’ibyavugwaga kwigaragaje taliki ya 27 gicurasi , ubwo uyu mupasteri yongeraga kugaragara ari kwigisha mw’itorero rya foursquare gospel church mu materaniro akunzwe n’abatari bake aba buri wagatatu azwi kw’izina rya gatatu, ibyo byahise binyomoza amakuru y’abavugaga ko uyu mupasteri yerekeje mw’itorero rya calvary.

kubazi neza uyu mupasteri bemeza ko nta torero ritamwifuza bitewe n’imico yiwe mubuzima busanzwe dore ko ari umugabo urangwa nukuri ndetse no kwicisha bugufi asabana n’abantu bose.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *