Hanze y'U Rwanda

Uko byari byifashe muduce tumwe twa Uganda ubwo insengero zafunguraga

Mu igihugu cya Uganda hari hashize amezi agera kuri 6 insengero zifunzwe , ibi bikaba byaratewe n’icyorezo cya Covid-19 ikizwi nka corona kuri iki cyumweru nibwo insengero zongeye gufungura mu gihugu cyose nubwo hari izitafunguye.

Nyuma yuko mu cyumweru gishize Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni atanze itegeko ryuko insengero zongera gufungura ariko zigahabwa amabwiriza yo kutarenza abantu 70 ndetse no kwambara agapfukamunwa hakiyongeraho guhana intera ya metero hagati y’umuntu nundi.

Kuri iki cyumweru muduce dutandukanye abakristo bazindukiye mu nsengero , amafoto yafashwe nayo muduce twa Kampala , luweero ndetse na Fort Portal

Hanze y’urusengero rwa Christian Life
Abadiyakoni bategereje bandika abakristo muri Cathedral ya Queen of Peace i Luweero
Uko byari byifashe muri Cathedral ya Yohani mutagatifu
muri Cathedral ya Virika abakristo bari bubahirije intera ya metero hagati yabo
Muri Cathedral ya Yohani Mutagatifu (St John ) i Kabarole amahema yari yatewe
Hano ni muri Cathedral ya Virika mbere yuko abakristo binjira babanzaga kwandikwa
Kwinjira muri Cathedral ya Virika babanza gutonda umurongo
Canon Dr Rebecca Margret Nyengenye arimo kubwiriza muri Cathedral ya Kampala
Cathedral ya Namirembe yo yakomeje gufunga imiryango

Photo:Uganda Radio Network.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *