Inyigisho

UBWENGE BWO KWICISHA BUGUFI

Samuel Morse yavukiye mu rugo rw’umuvugabutumwa mu Bwongereza nyuma y’imyaka ibiri gusa George Washington amaze gutorerwa kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igihe yarangizaga amashuri ye muri kaminuza yitwa Yale, Samuel Morse yasubiye mu Bwongereza gukarisha ubumenyi bwe mu byerekeye gusiga amarangi. Nuko ubwo yagarukaga muri America, Samuel Morse yamenywe cyane nk’umunyabugeni ufite impano itangaje bituma abant benshi bamushakisha ngo bamuhe akazi. Umugore we wa mbere yitabye Imana igihe Samuel Morse yari i Washington, D.C ari mu kaziko gusiga amarangi. Ntiyigeze amanya ko umugore we yapfuye ahubwo amakuru yayamenye nyuma byararangiye. Kubera akababaro ko kubura umugore we, yahagaritse ibyo gusiga irangi maze atangira kugerageza gukora igisa na telephone ishobora guhamagara ahantu hari intera ndende. Ibi bimugeza ku buvumbuzi bwe bwamenyekanye nka “telegraph” (ubwoko bw’amatelefone bwakoreshwaga kera).
Nubwo yabaye ikimenywabose kandi akagira icyubahiro mu isi, Morse ntiyigeze yirata cyangwa ngo yishyire hejuru. Mu ibaruwa yandikiye umugore we wa kabiri, yaranditse ngo, “Uko ndushaho kwitegereza ibi bikorwa byanjye by’indashyikirwa nakoze, ni ko ndushaho kumva ndi umuntu muto cyane, kandi uko ndushaho kwitegereza ukuboko kw’Imana kwabikoze, ni uko Imana yahaye inshingano nyinshi abantu benshi batandukanye, Ni yo Mugenga mukuru, abandi bose turi ibikoresho byayo bikwiriye kuyubah…. Ndetse twese tubanza kwisunga ku Mana muri byose, maze tukabona kwisungana.”
Iyo tugendeye mu bwirasi bushingiye ku mpano runaka dufite n’ibyo twagezeho, tuba werekana ko tudasobanukiwe cyangwa tutishimiye uruhare rw’Imana mu byo dukora byose. Nyamara nta muntu n’umwe muri twebwe wabasha kugera ku ntsinzi abishobojwe n’imbaraga ze cyagwa ubwenge bwe. Twari dukwiriye rero guhora twibuka ko Imanar ari yo ituma ibyo dukora bishoboka. Nk’uko Pawulo yabivuze agira ati; “Icyo mufite mutahawe ni igiki?” (1 Abakorinto 4:7).

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *