Hanze y'U Rwanda

“ubwa mbere nkubona nahise mbona ko uri umwiza…”Pastor Kayanja yotomoye umugore we.

Muri iki cyumweru dushoje Pastor Kayanja Robert uyoboye itorero rya Miracle Center , akaba ari nawe waritangije yongeye kwishimira imyaka 50 umugore we amaze avutse , maze yandika ubutumwa buryohereye ugutwi.

Kurubuga rwe rwa instagram yagize ati“ubwa mbere nkubona nahise mbona ko uri umwiza , hari mw’ifoto ifashe nabi. nabwiye inshuti yanjye yuko nkwiye kubona uyu mudamu. nkuko twakundaga kwita abakobwa . sinzigera nibagirwa icyo gicamunsi cy’ibicu byinshi ubwo twahuriraga ku kibuga cy’imikino cy’ishuri ryawe, wari wambaye imyambaro y’ishuri yagenewe abakobwa yambarwaga kuwa gatandatu n’inyogosho abakobwa bategekwaga n’ishuri. ubwo inshuti duhuriyeho yakuyoboraga ku modoka ntibyankundiye ko ngukuraho amaso mukobwa. ubugwaneza bwawe bwampamirije ko gafotozi yibeshye cyane ku muntu wese wazabona iriya foto agakomeza kugukurikira yaribeshye . nkirimo nsiganwa kandi namaramaje kutayobora ahubwo gutsinda. urabizi nawe ibyakurikiyeho wabaye umukunzi wanjye ,inshuti yanjye, uwambyariye impanga(nalongo) . inshuti y’ubuzima , mukunzi wanjye Jessica uri impano y’Imana kuri njye , abana banjye ,umuhamagaro wanjye , n’Isi. ntabwo nzi icyo naba , naho nari kuba ndi nuko narikuzabaho ntagufite , nakomeza , ngakomeza ubwo turi muri guma murugo ariko icyo nifuzaga kuvuga nuko nkwifurije isabukuru y’amavuko nziza .”

Kanda munsi hano ukurikire andi makuru dutambutsa kuri youtube channel yacu.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *