Hanze y'U Rwanda

Ubwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Papa yagenye umugore muri sinodi y’abepiskopi

Ubwa mbere mu mateka ya Kiliziya, Papa yagenye umugore nk’icyegera cy’umunyamabanga w’inama nkuru y’Abeposkopi.

Umubikira Nathalie Becquart, uva mu Bufaransa, azaba afite uburenganzira bwo gutora muri iyo nama, isanzwe igira inama Papa kandi ikaganira ku bibazo bimwe na bimwe nkoramutima muri Kiliziya gatolika.

Umubikira Becquart yari asanzwe akorana n’iyi sinodi y’Abepiskopi (inama nkuru y’abasenyeri yiga ibibazo nkoramutima bya Kaliziya Gatolika) kuva mu mwaka 2019 nk’umujyanama.

Umunyamabanga mukuru w’iyi nama nkuru, Kardinali Mario Grech avuga ko iri genwa ryerekana ko “umuryango wafunguwe”.

Avuga ko iyi ngingo yerekana ko Papa yifuza ko “abagore bagira uruhare runini mu gufata ibyemezo muri Kiliziya”.

Iki cyemezo kije hashize igihe kitagera n’ukwezi Papa Francis ahinduye itegeko rya Kiliziya kugira ngo yemerere abagore kujya munshingano z’imirimo ijyanye na Aritariya.

Nimugihe  mu mwaka ushize, Papa yagenye abagore batandatu mu nama nkuru ishinzwe gukurikirana ikigega cya Vatikani.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *