Trending

Oct 26, 2021

NZAHEREKEZA FRANCIS MUMASENGESHO YANJYE” PAPA BENEDIGITO

image

Uruzinduko Papa Francis ateganya kugirira muri Iraq rwanenzwe na Papa ucyuye igihe Benedigito XVI avuga ko nubwo ari urw’ingenzi, ari urugendo ruteye impungenge ku mpamvu z’umutekano n’icyorezo cya Coronavirus.

Papa Francis azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Iraq aho azasura imijyi itandatu yo muri iki gihugu yashegeshwe n’intambara n’amakimbirane. Iyo mijyi kandi iri kugaragaramo ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus n’amakimbirane akaba yarongeye kubura.

Papa ucyuye igihe, Benegito XVI w’imyaka 93 yavuze ko urugendo rwa Papa Francis ari ingenzi cyane gusa rugiye kuba mu bihe bigoye kuko Iraq idatekanye.

Ati “Nzaherekeresha Francis amasengesho yanjye.”

Papa Francis w’imyaka 84 arashaka kugaragaza ko yifatanyije n’abakirisitu ba nyamuke bo muri Iraq bakunze kugirirwa nabi kuva ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero muri iki gihugu byakuye Saddam Hussein ku butegetsi mu 2003.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu azaba abaye Papa wa mbere usuye Iraq. Agiye kujya muri iki gihugu nyuma y’aho yakingiwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi muri iki gihe.

Ku Cyumweru gishize, Ambasaderi wa Vatican muri Iraq, Mitja Leskovar, yanduye Coronavirus.

Urugendo rwa Francis ruje rusa n’urwuzuza inzozi za Papa Yohani Pawulo II wari ufite muri gahunda gusura iki gihugu.

Ku wa Gatanu nibwo Papa azagera i Baghdad asure agace gakomeye mu mateka ya Kiliziya kavukiyemo Abraham.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...