Trending

Jan 6, 2022

Indwara y’umusonga ikunze kuzahaza abana cyane ndetse n’abageze mu izabukuru

image

Umusonga ni iki ?
Ni indwara iterwa na mikorobe za bagiteri cg virusi, yibasira ibihaha. Akenshi igaragazwa no gukorora, umuriro no guhumeka bigoranye. Ku bantu benshi, umusonga ushobora kwikiza ubwawo udafashe imiti, hagati y’icyumweru 1 na 3.

Abana bato, abakuze cyane n’abandi bafite indwara zikomeye zizahaza umubiri cyane gukira biragorana, bikaba byaba ngombwa kugana kwa muganga.

Umusonga uza igihe uhumetse mu bihaha byawe mikorobe. Ushobora kandi kuza nka nyuma yo kurwara ibicurane cg gufungana, izi ndwara zica intege cyane ibihaha bityo kurwara bikaza vuba. Indwara zizahaza cyane ibihaha nka asima, indwara z’umutima, diyabete cg kanseri zituma uhora urwaye umusonga kenshi.

Ni ki gitera umusonga ?
Mikorobe zo mu bwoko bwa virusi na bagiteri nizo ziza ku isonga mu gutera iyi ndwara.

Bagiteri zitwa streptococcus pneumoniae nizo kenshi ziza ku isonga mu zitera iyi ndwara, gusa biragoye kenshi gutandukanye niba ziterwa na bagiteri cg virusi.

Ku bantu bafite ubudahangarwa budakomeye, ushobora guterwa n’ubundi bwoko bwa mikorobe nk’imiyege.

Ibimenyetso by’umusonga
Uturuka kuri bagiteri, ibimenyetso bigaragara vuba mu gihe ibya virusi bitinda kuza, rimwe na rimwe ntibinorohe kubibona.

Bimwe mu bimenyetso n’ibiranga iyi ndwara ;

Gukorora cyane. Inkorora izana igikororwa rimwe na rimwe kikaba kirimo amaraso
Guhumeka insigane no kubura umwuka
Umuriro uri hejuru
Gutitira cyane
Kumva unaniwe cg wacitse intege
Isereri no kuruka
Kubabara mu gituza, cyane cyane byiyongera iyo ukoroye cg uri kwinjiza umwuka.
Guhitwa
Umutima utera cyane
Iyo ufite ibimenyetso byoroheje, akenshi umubiri urabirwanya nyuma y’igihe gito ugakira. Kuruhuka bihagije, ukaryama ndetse ukarya neza bishobora gutuma ukira nta yindi miti ukoresheje.

Ku bantu bakuze cyane, bakunze kugaragaza ibimenyetso bike ugereranyije n’abandi. Nko kutagira umuriro, cg igihe akoroye ntihaze igikororwa. Ikimenyetso cy’umusonga kigaragara cyane mu bakuze ni imihindukire mu buryo batekereza ; gucangwa no kuvugishwa bikunze kugaragara muri benshi.

Umusonga uvurwa ute ?
Ibizami bitandukanye bikorwa harimo gupima igikororwa, gucishwa mu cyuma cg se gupima amaraso, hagamijwe kureba niba ari bagiteri zateye umusonga.

Nyuma yo kugana kwa muganga, ugatanga ibizami muganga aguha imiti ijyanye n’uburwayi ufite.

Niba umusonga uturuka kuri bagiteri, uhabwa imiti ya antibiyotike.

Mu gihe uri gufata imiti ya antibiyotike ni ngombwa gukurikiza amabwiriza ya muganga. Niba wumva utari gukira nyuma y’iminsi 2 cg 3 ufata iyi miti, ugomba gusubira kwa muganga ukamubwira uko bimeze.

Umusonga uterwa na virusi ntuvurwa na antibiyotike. Niyo mpamvu mbere yo gufata imiti wagakwiye kumenya ikiwutera. Kuvurwa bisaba kuruhuka neza no kuvura inkorora, ubundi ugakira.

Ni gute wakwirinda umusonga ?
Urukingo rwawo kuri ubu ruratangwa ku bana n’abakuru. Niba uri umubyeyi ukaba waribarutse, ni ngombwa kuzirikana inkingo zose zihabwa abana kandi ukabikorera ku gihe.

Ushobora kwirinda kurwara umusonga, wirinda kwegera abantu barwaye ibicurane, cg izindi ndwara zandurira mu mwuka.

Gukaraba intoki, bizakurinda gukwirakwiza mikorobe zishobora kuwutera.

Umutihealth.com

Our Latest Blog

HAITI:Ministiri w’intebe yasimbutse urupfu ari mu urusengero

Ibiro bya Ministiri w’intebe mu igihugu cya Haiti, kuri uyu wa mbere nibwo byatangaje ko agatsiko k’amabandi n’intagondwa bagerageje gushaka kwica Ministiri w’intebe bamurasiye mu urusengero...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste yasengeye...

Aya masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro. Mu isengesho...

Nguyu umurongo wo muri Bibiliya wasomwe cyane kuruta iyindi mu...

Porogamu(programe) ikorera kuri telefone yitwa YouVersion, iherutse gutangaza umurongo wa Bibiliya wasomwe cyane kuruta indi mirongo mu mwaka wa 2021. YouVersion ni Porogamu yo muri telefone...

Pasteri yasoje umwaka yuhagira abagore basengera murusengero...

Mugihe insengero zitandukanye zasozaga umwaka zishima Imana ko umwaka wa 2021 urangiye amahoro, abandi bavugabutumwa bagahanura ibitegerejwe kuzaba mu mwaka wa 2022, mu igihugu cya Ghana hakomeje...