Amakuru

Ubutubuzi bw’abamwe mu pasteri mumboni ya Apotre Gitwaza

Umuvugabutumwa ukunzwe n’abatari bake Apostle Paul Gitwaza aherutse gusubiza ikibazo cyuwari umubajije ikibazo gifitanye isano n’abakozi b’Imana basaba amafaranga bizeza abayoboke babo ubukire.

Mukiganiro cyitwa ASKPAUl igice cyayo cya 47 gikunze kunyura ku urubuga rwe rwa Youtube , aho abantu batandukanye bamubaza ibibazo agasubiza , niho yasubirije ikibazo kijyanye n’abakozi b’Imana baka amafaranga bizeza ubukire abayoboke babo.

Uwamubajije ikibazo yagize ati“hari ikibazo nshaka kubaza , umu Apostle umwe ntavuga izina , hari video ze arikubwira abantu basengera iwe ngo bajugunye ubukene bwabo , bakamuha amafaranga bafite ngo baraba basezeye ubukene , mbese iryo jwi nirya gihanuzi yabahaga ngo bave mubukene , byaravuzwe cyane binavugwa ko byaba ari n’ubutubuzi , njyewe sinzi , nziko ubukene bukurwaho no gukora , ibyuwo mu Apostle nimba aribyo munsobanurire “

mugusubiza yavuze ko ikintu cya mbere kigoye ari imyumvire , akomeza amusubiza agira ati” dufite ikibazo cy’abantu bo mukarere kacu Burundi, u Rwanda …, dufite ubukene mu mitima , ni ikibazo gikomeye..,” yagaragaje ko ahandi ibikorwa nkibyo uwo mu Apostle yakoze babikora kandi ntakibazo rwose kiba kirimo , ariko byagera mu Rwanda n’u Burundi bikaba ikibazo , akomeza avuga ko icyo uwo mu apostle yarimo akora ari ukurwana n’imyumvire y’ibitekerezo by’abayoboke biwe , kugirango bikuremo icyo kintu cy’ubukene ,yemeza ko ubukene butavanwaho no gukora gusa , ashimangira ko ubukene bubanza kuvanwaho mu mwuka , noneho hagakurikiraho kwigishwa amahame , aragira ati“muri bimwe abakora njyewe ntekereza ntabwo aribibi aba arimo akuraho…., kuko iyo nkubwiye nti tanga amafaranga urabona ayandi, urabikora kuruta uko nakubwira ngo icara gusa urabona amafaranga , iyo mugiye mubapfumu murayajyana , ntimugaruka muvuga muti umupfumu yatwatse amafaranga ariko byaba murusengero ikaba induru…” akaba kuriwe asanga hari mubyukuri abateka imitwe ariko nanone atabura kwemeza ko hari nabandi bakoreshwa n’ijambo ry’ubuhanuzi , yaboneyeho gutanga urugero rwo muri Bibiliya kuri Eliya nawa mupfakazi wamuhaye agafu yarasigaranye ka nyuma .

Apostle Gitwaza kuri iki kibazo yanzuye yemeza ko adahakana ko hari abavugabutumwa babanyamitwe babikora bagamije kwiba amafaranga y’abakristo , ariko hari nababikora bagamije guhindura imyumvire ya gikene bayikurishamo muburyo bw’umwuka.

kanda hano wumve ikiganiro cyose kumunota wa 26:57 niho iyi nkuru yacu ihera

Nubwo uwo mu Apostle atavuzwe ariko video izwi yazengurutse ahantu henshi niya Bishop Rugagi ubwo yizezaga abantu ko nibatanga bazabona za Prado nibindi bitandukanye.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *