Trending

Sep 24, 2021

Inama zagufasha gutera imbere mu kazi kawe

image

Buri muntu wese aho ava akagera akenera iterambere mu kazi ke kugira ngo agire icyo nawe yigezaho. Urubuga www.entrepreneur.com rutanga inama zitandukanye z’ubukungu rugaragaza ko nta wifuza guhora ari mu mwanya umwe nta mpinduka ziba mu mirimo ashinzwe. Dore inama rutanga z’uburyo wakoresha ngo utere imbere mu kazi kawe.

Jya wemera kumva inama ugirwa
Iyo umuntu mukorana cyangwa ugukuriye akubonyeho ikosa, akakwegera akarikubwira jya ufata intambwe ya mbere mu kugerageza kurikosora. Ntukarakare cyangwa se ngo werekane ko urengana, biba byiza iyo ugerageje gukosora icyo bakubwiye ko kitagenda neza mu mirimo ushinzwe.

Kwitwara nk’ umuntu uri ku kazi
Kutamenya gutandukanya umwanya wo gukora n’ umwanya wo kuruhuka ni kimwe mu bikunze kugaragara nk’amakosa kuri benshi. Aho usanga mu mwanya wo gukora, umuntu yibereye kuri telefoni igendanwa cyangwa se yateye inkuru akibagirwa ko agomba gukora. Kwitwara nk’ umuntu uri ku murimo ni cyo kintu kiranga umukozi ushaka gutera imbere mu kazi arimo.

Kugira imibanire myiza n’abo mukorana ndetse n’abagukuriye
Ni ikintu cy’ ingenzi kuba nta bibazo biri hagati yawe n’abakozi bagenzi bawe ndetse n’ abagukuriye. Iyo urangwa no kubaha, gufashanya, n’ indi myitwarire myiza biroroha ko wizerwa mu kazi kawe kandi bakabona ko ushoboye, ko ufite gahunda ihamye. Iyo ushaka gutera intambwe mu kazi ni byiza ko uba wizewe kuko nta muntu baha inshingano zisumbuye atizewe mu byo akora.

Kubahiriza igihe
Ni byiza ko wubahiriza igihe mu mirimo yawe, yaba isaha yo kugera ku kazi cyangwa se isaha yo kwitabira inama. Ibi bikaba biguha isura nziza kandi bikagaragaza ubushake n’ agaciro uha inshingano uba warahawe.

Kumenyera vuba akazi wahawe
Iyo uri mushya mu kazi biba byiza iyo ugerageje kwiga vuba cyangwa se kumenyera akazi uba wahawe. Ibi bigufasha kugaragaza ko ushoboye kandi ko ushyize ku mutima iterambere mu byo ugamije kugeraho maze bikakongerera amahirwe mu kazi kawe.

Buri muntu wese akwiye kumva ko agomba kugira uruhare mu iterambere ry’ akazi ashinzwe, yaba uwikorera cyangwa se ukorera abandi. Akazi uko kari kose, kugira ngo ugakore neza ugomba kugaha agaciro bityo bigufasha kumva ko ari ngombwa kugakora neza ugatanga umusaruro ugaragara.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...