Amakuru

Ubuhanzi bwigenga ,ubwihisho bwa stress za ba perezida bayobora ama korali na za worship Team

IJISHO RYA MUKURU : UBUSESENGUZI IGICE CYA MBERE

Impungenge ku bahanzi bakora ku giti cyabo, gukorera mu kivandimwe ntabyakwica ejo hazaza haya matsinda akomeye mu Rwanda ?

Mu mateka y’amasibo manini y’ abaririmbyi (Mass choir) twamenye mu Rwanda cyane cyane mu matorero y’ ububyutse Rehoboth Music yabanjirije menshi kandi yakoze akazi gakomeye .

Muri iki gice cyacu cya mbere ntituri bwinjire mu mateka arambuye ariko turavuga ku mpungenge n’amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abayobozi bo ku rwego rukomeye mu matsinda y’abaririmbyi mu Rwanda ndetse nabayobozi b’indirimbo murayo matsinda kugeza aho batandukana .

Ese amatsinda y’ abaririmbyi na za ministeri zizwi muri Gospel zifite ejo hazaza ?

Urugero rwa hafi reka turufatire kuri Rehoboth Music

Hashize imyaka itari mike abakunzi ba GOSPEL bamenye inkuru yo gutandukana kwa Liliane Kabaganza na Rehoboth ndetse hajemo n’ ubwumvikane buke bwatumye hazamo na za munyangire ziva ku bantu bake kugeza kuri benshi bitewe nuko bamwe batamenye birambuye ikibazo cyatumye Rehoboth itandukana na Liliane Kabaganza.

1. Ubwiyongere bw’abahanzi bakora ku giti cyabo

Imikorere mibi , n’ uburiganya mu bayobozi baza ministeri ndetse na worship team, buza ku mwanya wa mbere mu bituma habaho ubwiyongere bw’ abahanzi bakora ku giti cyabo .

Bamwe mu baririmbyi bakaba n’abatoza mu matsinda n’amasibo manini tuzi usanga barambirwa imikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi ba president b’amakorali , ministeri , amatsinda yo kuramya no guhimbaza.

Ibi bituma aba bayobozi bahitamo kwiyandikira indirimbo zabo bwite ndetse no kuzisohora kuruhande.
Bamwe babitangira babigerageza hakaba abo bihira nabo byanga .

Urugero rwa Kabiri : Ben & Chance muri Alarme Ministry

Aba ni abaririmbyi bayobora abandi muri Alarme ndetse na magingo aya baracyari abayobozi b’ indirimbo

Nubwo bigoye ko kwemeza ko hari igihe cyazagera bagatandukana na Alarm biranagoye no kubyemeza ko bitabaho ariko ikintu cy’ukuri nuko niyo Alarm yabananiza bakavamo uyu mugabo Ben n’ umugore we Chance bamaze kubaka izindi mbaraga ku ruhande zitanabahungabanya mu gihe cyose bahitamo kuva muri alarm ku bushake cyangwa ku bundi bwumvikane buke bwavuka.

Ariko ntitwakwirengagiza ko ibyo biramutse bibaye ntawutabizi neza ko imbaraga uyu munsi Ben na chance bafite bazikomora kuri Alarm

Ibi ni nabyo bigaragara muri True Promises aho dusanga abandi bahanzi bakora ku giti cyabo (James & Daniella) nabo bamenyekanye mu ndirimbo mpa mavuta ibatumbagiza mu kirere ndetse inabafungurira imiryango yo gutangira gukora ku giti cyabo .

James & Daniella nabo ni itsinda rigizwe n’ umugabo n’ umugore nka Ben & chance ariko bo nta mbaraga bafite muri True promises wageraranya niza Chance na Ben kuko chance na Ben itsinda ryabo ryavukiye mu rugo iwabo twavuga ko ari amatsinda muyandi matsinda akorera mu kivandimwe .

Ubwiyongere bw’abahanzi baturutse mu matsinda akomeye buri gutuma habaho impungenge y’ uko mu gihe kizaza bizaba bibagoye guhuza gahunda bwite ndetse na gahunda rusange mu mikorere ya buri munsi y’ aya matsinda .

Aha twavuga nko mu bitaramo : Usanga akenshi ibitaramo bikomeye haraho bihuza amatariki (calendar), cyangwa aho bizabera (venue) hakaba harimo intera kandi abahanzi kugiti cyabo bagakoreshwa cyane kurenza amatsinda. Icyo gihe rero kuri aba bahanzi basanzwe ari nabo batera indirimbo (choir leader, worship leader) muraya matsinda ndetse bakaba nabo ubwabo bakunda kuba bafite ubutumire(invitation) bizagera ahantu hamwe byivange

Gutandukana kose kugira ingaruka

Abakristo bakunze kugira ikintu cyo kuterura ku bijyanye n’ imibanire mibi cyangwa ntibabashe kumenya uko bakwiyunga ninzira zatuma hatabaho uko gutandukana ariko ukuri nuko ugutanduka kose inzira kwaba kwanyuzemo zose gusiga ingaruka ku nyungu rusange

Urugero :
Uyu munsi Rehoboth yabonye ingaruka zo gutandukana kwayo na Liliane kabaganza wafatwaga nk’inkingi ikomeye ndetse waryoshaga ibitaramo bya Rehoboth.

Gutandukana kwa Alexis Dusabe na Chorale Hoziyana haricyo bivuze nubwo batatandukanye neza

Gutandukana kwa shekinah na Pastor Arsene Manzi

Gutandukana kwa Shekinah na Guy Badibanga

Yewe no mu matsinda mato ingaruka ziragaragara :

Urugero Serge Iyamuremye na Vincent


Amatsinda yabayeho nka Blessed sisters

Iyo umuhanzi yamaze kumenya inyungu mu gukora ubuhanzi bwigenga ntiyongera gukozwa ibyo gukorera mu matsinda

Israel Mbonyi mbere yuko aba umu stari (star) yabanje kubarizwa muri Restoration church yewe ndetse n’igihe cyo kugaruka mu Rwanda ava mu buhinde nibwo yarari mu bihe byiza byo kumenyekana amakuru avuga ko atakozwaga ibyo kujya muri worship ndetse kuba yakora umurimo w’ Imana ari munsi y’ ubuyobozi

Aimé Uwima , nyuma yo kuva muri Vivante , akerekeza muri Zion , ntiwamukoza gukorera mu matsinda kuko yamaze gusobanukirwa ibyiza biri mu gukora ku giti cye .

Igice cyacu cya mbere tugisozi turebera hamwe ikindi cyiciro cy’ abandi bahanzi bigaragara ko akaguru kamwe kari ku ruhande akandi mu istinda

Bosco Nshuti ukibarizwa muri Korali , ukurikije urwego ari kugenda asatira biragaragara ko amaze kumenya ibyiza byo kwikorana twirinze kumutega iminsi ariko anavuye muri korali ntawe byatungura

Papi Clever umaze kumenyakana mu ndirimbo zo mu gitabo nawe amaze kumenya ibyiza byo kwikorana nubwo atabidutangarije ariko ntitwakwemeza cyangwa ngo duhakane yatera utwatsi uwa musaba gukorera muri korali cyangwa mu itsinda runaka .

__________________

Ubwanditsi

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *