Hanze y'U Rwanda

Sinach yahishuye bamwe mubaramyi bakomeye yakoranye nabo kuri Album nshya agiye gushyira hanze

Umwe mubaramyi bamaze kwibikaho ibihembo byinshi muri muzika ihimbaza Imana  Sinach, akaba anaherutse gushyira hanze indirimbo  yitiriye album ya 13 yise ‘Greatest Lord.’ arinayo arimo gutegura gushyira hanze mumezi abiri arimbere, yatangaje bamwe mubaramyi bibyamamare yakoranye nabo kuri iyo album nshya agiye gushyira hanze.

Album nshya Sinach arimo gutegura gushyira hanze, harimo amazina akomeye mubaramyi yakoranye nabo barimo Travis Greene, Micah Stampley, Darlene Zschech, Leeland, Maranda Curtis, Nathaniel Bassey, Jekalyn Carr nabandi batandukanye.

Sinach yasobanuye uburyo byari bimeze ubwo bari muri studio barimo gukora iyo album, yagize ati, “hari umwuka w’Imana udasanzwe , twumvaga ukubaho kw’Imana kurusha ibihe bindi .”

“Dufite abantu batandukanye twakoranye ino album. buri wese yazanye umwihariko we. abo ni abantu nemera uburyo baramya, nubu kandi ndacyabemera, nzahora mbemera,” Sinach akomeza agira ati “Igihe urimo gukorana n’abantu basobanukiwe gutamba igitambo cyo kuramya icyaricyo, ibyo nibyo byabaye.”

Biteganyijwe ko iyi Album izashyirwa hanze ku italiki ya 2 Mata 2021, kugeza ubu abinkwakuzi batangiye kuyitumiza.

Indirimbo yitiriye iyi album yayishyize hanze ku italiki ya 13 Gashyantare 2021, kuwa gatandatu w’icyumweru gishyize , kugeza uyu munsi uyu mugore w’icyamamare mundirimbo zihimbaza Imana amaze gushyira hanze 2 zizagaragara kuri album ye nshya  Peace in the storm ndetse Greatest Lord.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *