Amakuru

Rutayisire yatangaje igihe azafatira ikiruhuko cy’izabukuru nibyamubayeho ubwo yahamyaga Gitwaza nk’umukozi w’Imana

Pasteri Dr. Antoine Rutayisire yatangaje igihe azajya mukiruhuko cyizabukuru nicyo ateganya gukora muri ibyo bihe ndetse anagaruka kungaruka yahuye nazo kubwo kuvuganira Gitwaza nyuma yuko abantu batandukanye bafashe video ye bakagerageza kumwota ku magambo yari yatangaje icyo gihe.

Ubwo Pasteri Antoine Rutayisire yari mukiganiro kuri YouTube yitwa Amavuta tv, yagarutse kuri byinshi birimo ubuzima bwe, atanga inama kubijyanye nuburyo abavugabutumwa bagakwiye gukoresha YouTube, umunyamakuru yaboneyeho kumubaza icyakurikiyeho nyuma yuko yatangaje ko wemera yemera Gitwaza nk’umukozi w’Imana. ibyo akaba yarabitangaje nyuma yuko hari haje ibyo benshi bise Gitwaza Challenge biturutse k’umuntu wafashe Video agakuramo agace gato kayo aho Apotre Gitwaza yabwiraga abakristo ba zion temple ko ntawundi muhanuzi umuruta mu gihugu, benshi bakabifata nkubwibone, Rutayisire we yabyise kota umukozi w’Imana ashimangira ko mubakozi b’Imana yemera mu Rwanda Apotre Gitwaza aza mubimbere.

Antoine Rutayisire yasubije avuga ko nyuma yibyo yatangaje kuri Gitwaza yungutse inshuti nyinshi zirimo abasanzwe bakunda Gitwaza n’abanyamurenge biwabo, benshi bamuhamagaye bamubwira ko bamukunze kubera amagambo yatangaje kuri Gitwaza.

Mugusoza ikiganiro Rutayisire Antoine yatangaje ko umwanya wo guha itangazamakuru n’urubyiruko umubana muke ariko mumyaka 2 n’igice azajya mukiruhuko cyizabakuru aho akaba ari naho azajya aboneka cyane kuruta uko yabonekaga yagize ati”taliki 29 zukwa 5 mu mwaka wa 2023 nimba nkiriho ubwo rwose nzaba mbaye Libre nimushaka mujye muza guhera mugitondo cyangwa nimugoroba muzajya mumbona .” abajijwe ibijyanye nicyo azakora nyuma yo kujya mukiruhuko cyizabukuru yatangaje ko yamaze kubitegura ibyo azakora bimwe muribyo nugufasha no kugira inama abayobozi bakiri urubyiruko uko bakwitwara, uko baba abarokore bintangarugero, ndetse anifuza kuzashinga ikipe yabakinyi basiganwa namaguru bazwi nkaba Athletes.

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *