Hanze y'U Rwanda

Rose Muhando na Christine Shusho mubamamaza Magufuli

Abahanzikazi bafite amamuko mu igihugu cya Tanzania aribo Rose Muhando na Christine Shusho bakaba banakunzwe cyane no mubihugu bibarizwa muburasirazuba bwa Afrika bakomeje kugaragaza uwo bashyigikiye muba kandida bari kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Tanzania.

Rose muhando wanagaragaye mubikorwa byo kwamamaza Dr John Pombe Magufuli , akomeje gushimangira ko yifuza kongera kubona Magufuli yongera kuyobora igihugu cya Tanzania , ibi abikora abinyujije kumbuga nkoranyambaga cyangwa mugihe bamutumiye kuririmba mubikorwa byo kwamamaza Magufuli , ntatinya kugaragaza uruhande aherereyemo.

Christine Shusho ukirikiranwa nabatari bake kuri instagram nubwo atagaragara cyane mubikorwa byo kwamamaza Magufuli aho aba yerekeje hose ariko nawe akoresheje imbuga nkoranyambaga , akomeje kugaragaza ko ashyigikiye Magufuli ku mwanya w’umuyobozi ukwiye kuyobora igihugu cya Tanzania.

Ibi ariko ntibabyumvikanaho nabamwe mubakunzi babo , dore ko haraho usanga bamwe mubakunzi babo babasaba kwirinda kwivanga mubya politike , hato batazisanga barataye umurongo mwiza w’ivugabutumwa.

View this post on Instagram

Hapa kazi tuu🙏

A post shared by malkiarosemuhando (@official_rose_muhando) on

View this post on Instagram

Hakika Mungu n Mwema🙏🙏

A post shared by malkiarosemuhando (@official_rose_muhando) on

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *