Amakuru

Rev.Dr Rutayisire yavuze uko abona Muchoma wacagaguye Bibiliya

Nyuma yuko umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zizwi nka Secular , akoze indirimbo yise ngo“Nikibazo” indirimbo igaragaramo amashusho acagagura Bibiliya ndetse akanayihamba , bamwe mubakristo ntibakiriye neza igikorwa cyo gutwika Bibiliya aho babifata nko gutesha agaciro ijambo ry’Imana, mukiganiro ikinyamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka X-Large cyakoranye na Rv.Dr Antoine Rutayisire yagaragaje aho ahagaze kubyo Muchoma yakoze.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga uko yakiriye indirimbo y’umuhanzi Muchoma aho acagagura bibiliya anitotombera Imana , Rutayisire yagaragaje ibintu bitatu atekereza byaba byarateye Muchoma gukora igikorwa nkakiriya icya mbere yavuze ko bishoboka ko yaba yarayikoze mubyukuri koko arimo kubyibaza nkuko nabandi bakwibaza impamvu Imana igirira neza abanyabyaha nyamara abakiranutsi bagakomeza bakababara , indi mpamvu ya kabiri Rutayisire abona yaba yarateye Muchoma kubikora nukwishakira kumenyekana ,akabona abamukurikirana benshi ,akinjiza amafaranga, impamvu ya gatatu yatera Muchoma kubikora ni ukuba nawe ubwe ibyo yakoze abyemera , akaba yarimo yigumura ku Mana kuberako wenda abona ko hari ibibazo Imana idakemura , ibyo nabyo Rutayisire yemera ko byashoboka .

Rev. Dr Rutayisire yemeza ko biriya atari ubwa mbere bibaye hari benshi bagiye babikora , akemeza ko nta shyano ryaguye , ahubwo icyo abantu bakwiye kwibaza niki cyihishe inyuma yibyo yakoze.

Mumagambo ye haraho yagize ati “buriya rero njyewe rero nka biriya bya Muchoma nta nubwo namujyana mubutabera sinanamutindaho ntibiribubuze abantu kumutindaho , ariko njyewe ntabwo namutindaho kuko niba yabikoze kubera ubusazi nta muntu ujya uburana n’umusazi , niba yabikoze kugirango ashake hit waba urimo kumwongerera hit…”

Rutayisire yakomeje avuga ko afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka kuri Bibiliya ,ariko akomeza avuga ko kuri we amushira mucyiciro cy’abantu bafite ikibazo cyo kudashyira mugaciro , ikindi asanga gishoboka ni ukuba yaba anifitiye ikibazo mumutwe.

Mugusoza asanga ibyo yakoze ingaruka zabyo ari ntazihari ubuzima buzakomeza uko bwari busanzwe , kuko Imana yo itabitindaho , ariko abantu bo bashobora kumutuka wenda hari nabamuhohotera , agasoza avuga ko icyaha afite cyakwitwa icy’ubuhakana Mana.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *