Amakuru

Pst Zigirinshuti yavuze kubye na Gisupusupu

Kanama ya 2019 ni ukwezi kwibukira ku guterana amagambo hagati ya Pasiteri Zigirinshuti n’abarebera inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva François [Igisupusupu].

Umuzi w’ikibazo ushingiye ku magambo uyu mukozi w’Imana yavuze ashimangira ko ukwamamara kwa Nsengiyumva kurimo imbaraga za Satani.

Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

“Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho, aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”.

Mu gusobanura impamvu yakoresheje amagambo akakaye, Zigirinshuti avuga ko atashakaga gutuka uriya muhanzi kuko ntacyo bapfa.

Ati “Mu buzima bwanjye sinigeze ntukana. Navugaga ikintu nk’icyo cy’igihangano, cyari kizamutse kikagira imbaraga kuriya kugeza ubwo kibyinwa n’abantu bose nyamara uko bishimira kukibyina, batita ku magambo arimo.’’

Yavuze ko nubwo ntacyo yabaye ariko Imana yemeye ko aba igitambo mu bandi bavugabutumwa.

Ati “Sinakubiswe, sinafunzwe ariko Imana yemeye ko mba igitambo. Sinjye wabivuze njyenyine ariko Imana yemeye ko mbivugira ahantu hakomeye ngo abo gukira bakire. Numvaga ndashaka ibintu byose byo gushyira hanze ibijyanye n’imyanya banga y’abari n’abategarugori. N’ubu uwahaguruka ari uko ahimba nakongera ngahangana nawe.’’

Pasiteri Zigirinshuti ari mu bavugabutumwa bo muri ADEPR batarya iminwa mu gihe bashaka gutambutsa ubutumwa bw’ibikeneye gukosorwa.

Source:Igihe.com

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *