Hanze y'U Rwanda

Prophet Shepherd Bushiri n’umugore we barimubyishimo byuko mugenzi wabo w’umuhanuzi yatawe muriyombi

Umwe mubahanuzi bazwi hano muri Africa, Prophet Shepherd Bushiri n’umugore we Mary Bushiri bari mubyishimo byinshi nyuma yo kumenya ko mugenzi wabo w’umuhanuzi Jay Israel yatawe muriyombi na polisi yo muri afrika y’epfo ashinjwa icyaha cy’ibyangombwa by’ibihimbano.

Nyuma yo kumenyekana kwayo makuru umuhanuzi Shepherd Bushiri n’umugore we babyakiriye nk’inkuru nziza kuribo bitewe nuko basanzwe badacana uwaka nuyu Jay Israel ukunze kuvugira muruhame ko Bushiri ari umuhanuzi y’ibinyoma.

Bushiri abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yirinze gukoresha izina ry’uwo muhanuzi mugenzi we avuga amagambo akomeye agira ati“uko biri kose nibyago bikomeye kubona babantu bahoraga banyifuriza kujya hasi, bahora imbere mubikorwa byo kunshira hasi binyuze munzira yo gukwirakwiza ibihuha kurinjye n’umugore wanjye, kuri ino nshuro nabo barimo kunyura muburibwe nkuko babutwifurizaga .”

Bushiri yakomeje kuvuga ko abari bayoboye ibikorwa byo kumurwanya bagiye gutangira kujya hasi umwe ku wundi.

Tubibutse ko umwaka ushize uyu Bushiri n’umugore we batawe muriyombi ndetse bajyanwa munkiko bashinjwa icyaha cy’ubutekamutwe.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *