Amakuru

Patient Bizimana yavuze aho ubukwe bwe buzabera agaragaza n’uruhare rw’umukunzi we mukwambara neza kwe

Kuri uyu wagatanu dushoje umuramyi Patient Bizimana mukiganiro Break Fast with the stars gitambuka kuri Radio Kiss Fm nibwo yongeye  kugaruka kubijyanye n’ubukwe bwe ndetse n’icyo umukunzi we yahinduye k’ubuzima bwe.

Patient Bizimana ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Kiss Fm mugitondo cyo kuri uyu wagatanu yagarutse kubijyanye n’ubukwe bwe aho yatangaje ko uyu mwaka icyorezo cya Covid-19 cyarangira kitarangira agomba gukora ubukwe, kubijyanye naho ubukwe buzabera yashimangiye ko bugomba kubera mu Rwanda, kuko ariho yakuriye ari naho afite umuryango mugari. Patient Bizimana kandi yabajijwe umuntu usigaye atuma aberwa kurwego rutandukanye nurwa mbere, ashimangira ko umukunzi we ariwe ubirinyuma, yagize ati “umukunzi wanjye agira uruhare mu kwambara neza Kwanjye “.

Patient Bizimana ubukwe bwe bwakagombye Kuba bwarabaye umwaka ushize ariko kubera icyorezo cya Covid-19 ntibyakunze ko batwereka ibirori.

                     Umukunzi we Gentille Karamira

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *