Hanze y'U Rwanda

Pasteri Kayanja ati“hari hashize iminsi mvuganye na perezida Nkurunziza kuri telephone .”yagarutse kubyo bavuganye

Nyuma yuko  hamenyekanye urupfu rw’uwari perezida w’igihugu cy’u Burundi  Petero Nkurunziza,abantu batandukanye bakomeje  kohereza ubutumwa butandukanye bw’ihumure.muri abo harimo pasteri Robert Kayanja uyoboye itorero rya Miracle centre cathedral .

Uyu muvugabutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga ,yunamiye nyakwigendera Petero Nkurunziza ,witabye Imana kuri uyu wa kabiri,azize indwara y’umutima nkuko,Leta y’u Burundi yabitangaje.

Pasteri Kayanje akimara  kumenya iyo nkuru ,yagaragaje amarangamutima ye nk’umuntu waruziranye nuyu mukuru w’igihugu yandika agira ati”nibintu byanteye agahinda kenshi ,ndetse ndanabyizera ko nyakubahwa Petero Nkurunziza uwahoze ari perezida w’u Burundi  yitabye Imana .”

”yari inshuti yanjye yabugufi,umuntu w’Imana udasanzwe,umwe mubantu bazanye ububyutse mugihe cyacu,byumwihariko ku gihugu cy’uburundi ,yakuyeho umuvumo wari  warabase aba perezida b’u Burundi,nkumwe muribo washoboye  kumara manda 3 ku buyobozi ,murizo manda 3 abasha kuzisoza neza.”

Mukumwunamire yakomeje agira ati”yarwanye intambara nziza yo kwizera.”

“Yashizeho demokarasi ,avugurura itegeko nshinga,nyuma yo gusoza manda ze nkuko itegeko nshinga ribisaba ,yabashije gutegurira igihugu cyiwe amatora y’umuyobozi mushya uzakiyibora.nubwo bitoroshye Imana yamuyoboye nkuko yabikoze kuri Mose,yaribizi ko atabasha kuyobora abana ba Isiraheli,kubwiyompamvu byatumye Yosuwa atoranywa kuyobora.”

“yarwanye intambara nziza yo kwizera,yatweretse icyo abayobozi bakwiye gukora,kuko yateguye ahazaza h’igihugu cye adahari.”  “inshuti yanjye nzayikumbura.yamenyekanishije ku baturage biwe,yampaye ubutaka mu gihugu cy’u Burundi cyo kubakamo amashuri,ndetse hari hashize iminsi igera 10 ,ubwo navuganaga nawe kuri telefone  nyuma yuko nari numvise igihuha cyuko umugore we yanduye corona virusi akaza kuvanwa mu gihugu igitaraganya.naramuhamagaye ,aranyitaba ambwira ati”oya nshuti yanjye ,umugore wanye ameze neza,ariko yagombaga kujya gukorerwa isuzuma ry’ubuzima,kandi ajyayo buri mezi 4.” “twarasenze,turaseka,turaganira,arambwira ati”umunsi ibi bizarangira,uzaze kudusura i Ngozi.”

Iyi nkuru tuyisoza ,ntitwabura kubabwira ko nyakwigendera Petero Nkurunziza ,yarimo yitegura guhererekanya ubuyobozi bw’igihugu na  generale Ndayishimiye Evaritse watsinze amatora yabaye mu kwezi kwa Gicurasi.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *