Amakuru

Olivier Sano wakanyujijeho na cadette mu myaka 2 arakora ubukwe

Umuhanzi Olivier Sano wigize kuvugwaho guhemukira umukobwa uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Cadette nyuma yuko bari basezeranye mu mategeko , nyuma haje kuvugwa ibindi bitandukanye bivuga ko Olivier Sano yabeshywe , kurino nshuro Olivier Sano yitangarije ko mu myaka ibiri azakora ubukwe.

Mu kiganiro Olivier Sano yakoranye na Magic Fm , umunyamakuru Nicodem yamubajije igihe ateganya gushaka umugore asubiza avuga ko atarabona umukobwa bazabana ariko yizeye ko mu myaka ibiri agomba gukora ubukwe mumagambo ye yagize ati”kugeza ubu nta mukobwa mfite dukundana bitewe nigikomere nagize ariko mu myaka ibiri irimbere nzarongora.” ibi bibaye nyuma yuko habayeho gutandukana kwe na Cadette nubwo bisankaho birimo amayobera menshi.

dusure kuri channel yacu urugero tv ubone amakuru atandukanye

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *