Amakuru

Nyuma y’iminsi 3 Producer Peniel arushinze atubwiye uko yiyumva

Umuhanzi akaba n’umu producer afite amamuko mu gihugu cy’u Burundi Nshimirimana Peniel kuri uyu wagatandatu dushoje hari ku taliki ya 5 nzeli 2020 yakoze ubukwe n’umukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Ubu bukwe bwabereye mu gihugu cy’u Burundi , basezeranira mw’itorero rya methodiste Libre ryahitwa ku Mpanda , nyuma yo gusezerana abatumiwe bakiriwe muri salle ya komini Mpanda.

Nshimiramana Peniel na Divine Mwanaidi umugore wa Peniel mbere yo gusezerana mw’itorero , babanje imihango yo gusaba no gukwa ndetse n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko.

Mukiganiro gito twagiranye n’uyu muhanzi twamubajije uko yiyumva nyuma y’iminsi 3 ahinduriwe amateka yo kwibana wenyine .

Yadusubije agira ati<ntakubeshye sinzi uburyo nakubwira birarenze.>

Uyu mugabo kugeza uyu munsi ntacyo aratangaza kukuba yagaruka mu Rwanda cyangwa azakomereza kwibera mu gihugu cy’u Burundi .

Hano yari mumuhango wo gusezerana imbere y’amategeko
Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *