Amakuru

Niki gitumye Ben na Chance binjira muruhando rwa Film?

Itsinda rya Ben na Chance rizwi nka House of worship riherutse gushira hanze film y’uruhererekane yitwa “IBIHE” iyo film yatangiye kunyuzwa kuri youtube channel bakoresha mugihe bari bamenyerewe cyane mukuririmba , umuntu ashobora kwibaza uburyo ibya film byaje,  mu kiganiro baheruka gukorana na Radio Authentic mukiganiro G-Talks bavuze icyabateye kwinjira muruhando rwa film.

Ubwo Byishimo Espoir umunyamakuru ukora ikiganiro G-Talk yabazaga uko byagenze kugirango binjire muruhando rwa Film Ben yatangaje ko nubusanzwe muntego zabo harimo n’ibikorwa biri rusange ibyo twita social mururimi rw’amahanga yagize ati”Ubundi muntego za Hause of worship hariho ivugabutumwa ibyo dukora  biri spiritual byaba inyigisho dutambutsa kuri youtube byaba indirimbo dukora nazo n’ivugabutumwa ariko ntitwubaka umuntu muburyo bw’umwuka gusa hariho nurundi ruhande twatekereje  ruri muntego zacu ugiye kuri website yacu yabibona ko hari  ibintu dukora birimubuzima buri social .“

Uyu muryango warumaze kumenyerwa cyane mugutambutsa ubutumwa bwiza mundirimbo biragaragara ko ukataje mugushira intego zawo mubikorwa , ibi bibaye nyuma yuko baheruka nogushira hanze amashusho y’indirimbo nziza bise “Ugushikamijeho.”

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *