Amakuru

Mu bitaramo bikomeye by’iyobokamana umwuka w’ubucuruzi usigaye uganza uw’ Imana.




Abahanzi benshi twita ko bakomeye bakunze kuvuga ko Gospel ya cyera itacuruzaga , bamwe bakanacika intege kuko ndetse n’ ibitaramo byo mu gihe cyabo bititabirwaga .



Ikinyuranyo na Gospel y’ ubu kuko abahanzi benshi b’ ubu babanza gutera imibare mbere yo kwinjira muri kariyeri (career)


Iyi nkuru yacu iraza kwibanda ku bihe bibiri byaranze Gospel yacu

IBIHE BY’ AMATEKA


Mu myaka ya za 2000-2010 : Abantu benshi bakunze kuvuga ko abahanzi ba Gospel bo muriyi myaka bahonotse abandi barashya, abandi barakubitwa .(tugenekereje mu mvugo yiki gihe) bishatse gusobanura ko iyi myaka yari iyo gushyiraho akaronko kuri Gospel ndetse nicyerekerezo cyatumye Gospel iba Gospel

Turebere hamwe ibintu 10 byarangaga abahanzi bo muriyi myaka y’amateka



1.Indirimbo zabo zari indirimbo zigwije uburyohe mu myandikire kandi zuzuye amavuta ( Indirimbo z’ ibihe byose)

Urugero : Alubumu y’ itsinda rya Sowers, Niwe ya Richard Nick Ngendahayo , Alexis Dusabe n’ abandi ….



2. Abahanzi ntibashyiraga imbere imibare irimo gucuruza , kwinjiza akantu , yewe kugeza aho na tike ibazana mu bitaramo bagenerwaga envelope batazi nikirimo kandi ntibidoge

3.Aba bahanzi na none uretse kuba batara teguraga ibitaramo cyane , wasangaga ibitaramo bikomeye bibera mu nsengero kurisha hanze bityo umwuka wa Gospel ukabagumaho ndetse baba bari kuririmba ukababona ntakindi kibarangaza

4. Itumanaho , ikoranabuhanga ryari hasi cyane wasanga batari busy nk’abubu

5. Ubusirimu mu myambabarire , nuburyo bagaragara(look) wasangaba rwose ntabyo bitayeho kuko no kujya kuririmba babyitaga umurimo w’ Imana ntibabyisunikiragaho cyane

6.Inkwakuzi muribo zifuzaga gukora nk’ ibitaramo byihariye nazo wasangaga zitihagije kuburyo zagomba gushaka abaterankunga nabyo kandi byahabwaga amahirwe make

7.Aba bahanzi ntibibutswaga ibihe byo gusenga , wasanga buri muhanzi azi akamara ko gusenge yewe na mbere yo kuzamuka kuririmba yabanzaga kubika umutwe agasenga

8. Bagiraga abashumba kandi bakubaha ingengabihe y’ ibikorwa byo kurusengero nta rwitwazo , ntana mananiza .

9. Nta makimbirane yabaga hagati mu bahanzi ngo wumve umwe yikoma undi mu itangazamakuru , cyangwa undi akubitira undi agatoki ku kandi

10. Itangazamakuru ryakundaga umwimerere w’abahanzi , ntaho wasangaga umunyamakuru asesengura imiririmbire cyangwa imyandikire yicyo kuko wumvaga indirimbo yuzuye ku buri kantu kose

IBIHE BY’ IBITANGAZA N’ UMUNYENGA




Umusomyi w’iri sesengura ashobora none kwitandukanyiriza ibi bihe byizi gospel zombi akamenya ikijya mbere .

Ntihashira igihe kinini abantu benshi batangiye kwiyumvisha noneho ko Gospel yiki gihe yacuruza . Ibi biterwa n’amahirwe menshi yo muriyi myaka bitewe n’ iterambere ndetse n’itumanaho tugenda tubona muri iki gihe .

Gospel yarushijeho gutanga amahirwe n’ umunyenga ku bajeni bayikora :




Social Media



1. Youtube irahemba : Iyi Youtube aho bukera iratuma abahanzi benshi bata umutwe kuko buri muntu ufite youtube channel aba yumva afite iboro ikomeye kubryo bamwe basigaye bicuza impamvu mu bihe bya kera bemeraga ko abandi babashirira indirimbo zabo kuri za channel zabo . Bamwe ubu basigaye basubiramo indirimbo za cyera kubw’umugambi wo kongera kuzishyira kuma channel bwite yabo kubera ko bifuza guhemberwa imbaga yababakurikirana . (BARASHISHIKAYE)

2. ITIKE : (TRANSPORT) Buri serivise yose wasaba umuhanzi yaba tekinike cyangwa iyumwuka abanza kugusaba itike ariko mubyukuri si itike cyangwa transport ahubwo aba yabihuje ninsimbura mubyizi nawe ugahita ubyibwira . Kubera ko Ibintu byose yagukorera nawe biba byaramuhenze cyane kubigeraho bityo ntacyo yagukorera ku buntu kuko aribyo bimutunga ( akazi ka buri munsi) kandi birumvikana

3. INDIRIMBO ZO GUSHYISHYURA NDETSE NIZIHITA ZISIBANGANA

Imyandikire y’ ubu ntawabura guhamya ko ari imyandikire ijyanye nibigezweho , injyana zicuruza , urbun gospel, dancel , Hip hop , trap , kuburyo usanga imidundo ari myinshi gusumba ubutumwa . Bityo garanti yazo ikarangirira mu nziza nkaya mpampa itazageza umuntu i ikigali

4.UBUCURUZI: Mu bitaramo byabaye ibyamateka mu myaka yaza 2018_2020 wasangaga ubwitabiri bugenda burushaho kuba bwinshi muri Gospel ndetse bigenda bitanga umusarura ku bahanzi bamwe na bamwe tutari buvuge amazima :

IBAZE NAWE : Hagiye hagaragara abahanzi bamwe na bamwe babanza kuzuza salle , kugira ngo babone gusimbagurika kubera amarangamutima yewe bakanica indirimbo ibyishimo byabarenze kubera ko babona binjije agatubutse .

Hari nubwo ibihe byabahinyuzaga ukabona ku munota wa nyuma bamwe babuze abantu kandi baririmba bakagaragaza akantu kagahinda ko bitishimye kuko bahiye

Abakunzi ba Urugero.rw ese kuko birakwiriye gutegura ibitaramo by’ Iyobokamana ushize imbere umwuka w’ubucuruzi kandi ntausezerana n’abakiriya ?



Bimwe muri ibi bitaramo byitwa ko ari ibyo kuramya no guhimbaza ariko bikarangira bibaye ibyo gucuruza , kunguka cyangwa guhomba



_____________________________________

UBWANDITSI

www.urugero.rw




Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *