Amakuru

Mbonyi ati”Leta n’umubyeyi kandi yashyizweho n’Imana..”

Israel Mbonyi aherutse gutangaza byinshi bijyanye na muzika yiwe , ndetse anagira ibisubizo bitandukanye asubiza kuri covid-19 mukiganiro cya Radio Authentic.

Nimukiganiro kizwi nka G-Talk , kibarizwa kuri Radio Authentic kiba buri wa gatandatu wa buri cyumweru kigakorwa n’umunyamakuru Byishimo Espoir giheruka kuba taliki ya 27 Kamena 2020 .

ubwo yari mukiganiro

Muri icyo kiganiro Israel Mbonyi niwe wari umutumirwa w’umunsi , yabajijwe ibibazo bitandukanye, birimo ibijyanye na muzika yiwe ndetse nubundi buzima .

Bimwe mubibazo yabajijwe harimo kuba ajya atekereza gukora album ziri muzindi ndimi mumagambo yiwe yasubije agira ati” Yes mfite album y’icyongereza ndimo ndakoraho.” , yabajijwe kandi no kuri album ateganya gukurikizaho avuga ko iyo ateganya gusoza izaba igizwe n’indirimbo 10 , akaba amaze gushira hanze indirimbo 5 , izindi 5 akaba ateganya kuzishira hanze vuba cyane ndetse akazazisohora mubyumweru bitanu , bisobanuye ko buri cyumweru azajya ashira hanze indirimbo nshya.

Mubijyane nibindi bibazo yabajijweho , harimo icyo yabajijwe kijyanye n’aya mabwiriza Leta irimo gutegura insengero zizagenderaho mu rwego rwo kurinda abakristo Covid-19 , icyo kibazo cyagiraga giti “Ese uramutse ugiye guterana ugasanga wacyererewe murusengero kubera kubahiriza amabwiriza yo gusiga metero , ugasanga imyanya yateganyijwe yuzuye kandi warukumbuye guterana wabigenza ute?” mumagambo ye yasubije agira ati“nahita nsubirayo nkajya gukurikiranira amateraniro online(ku mbuga nkoranyambaga) kuko kumvira biraruta ikintu cyose , nimba Leta yavuze ngo dukurikize amabwiriza gutya , leta yashyizweho n’Imana n’umubyeyi , tugomba kubyubahiriza , iyo utabyubahirije , uba ukoze icyaha.”

Yabajijwe ibijyanye nicyo yungutse muri gahunda ya guma murugo duheruka ,maze asubiza avuga ko yihuguye mubijyanye no gutungaya amajwi ibizwi mururimi rw’amahanga nka (audio production) , ikindi yakoze nuko yabashije kurangiza ibikorwa bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo ze yaririmbye mu gitaramo aheruka i Huye , yakomeje anavuga ko ibihe bya guma murugo byamufashije kumarana umwanya n’umuryango we doreko ngo yahoraga abyifuza ndetse aboneraho no kwigisha murumuna we gucuranga gitari.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *