Amakuru

Kuvuguruzanya hagati ya ADEPR na Pastor.Zigirinshuti na Ev.Riziki bihatse iki?

Ku mbuga za youtube hakomeje gucicikana ibiganiro bya bamwe mubavugabutumwa ba ADEPR bavuguruzanya n’itorero rya ADEPR kukijyanye n’amaturo.

Ev.Zigirinshuti
Ev.Riziki

Ibi bije nyuma yuko umuvugabutumwa witwa Riziki ukunzwe nabatari bake yitangarije ku mugaragaro ko igihe turimo atari igihe cyo gutura, mumagambo ye yagize ati”Ubwo Imana yansuraga yarambwiye kubyerekeranye n’aya maturo muri gutura ko ntaho birikwandikwa, icyacumi ngo ntaho cyandikwa n’amaturo, wenda noneho nimushake mundangize muntere amabuye nitabye Imana byararangiye ,nitwa Riziki chantale….”

Abantu bakimara kumva ubu butumwa uwitwa Ev.Zigirinshuti nawe yaje kujya kuri youtube ashimangira ko ibyo Ev.Riziki yavuze nawe yemeranya nawe aho nawe atatinye kuvuga amagambo akakaye atanga urugero agira ati”hari umushumba uba mu nka eeh bamwita ngo ni umunyarukoni, inka zikagira ihungabana kuburyo niyo avuze ngo eeeh (uwo mushumba) inka zirambura umugongo nkaho zakagize ziti kubita umugongo twaramenyereye…” usibye nibyo yakomeje gushimangira ko umuntu yagakwiye gutura amaturo abyishimiye bitari kugahato.

Nyuma y’ibyo biganiro haje kugaragara ikindi kiganiro cya Patsor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima bw’itorero muri ADEPR anyomoza amagambo yaba bavugabutumwa bandi barimo Pastor. Zigirinshuti na Ev.Riziki .

Pastor Jean Claude yabajijwe n’umunyamakuru kubyavuzwe na Ev.Riziki maze nawe asubiza agira ati”uwo muntu nimba ariho anyumva namubwira kujya gusoma Bibiliya agasesengura neza akumva icyo ijambo ry’Imana rivuga , kuko iyo uvuze ijambo ngo Imana yarambwiye cyangwa Imana yambwiye , twebwe tubigenzurira mubyanditswe byera , kuko ubuhanuzi bwose, ibihanuwe byose bigenzurirwa mw’ijambo ry’Imana. ntabwo rero Imana yakwivuguruza niba Imana yaremeye ko umurimo wo gutanga amaturo n’ibyacumi ubaho bikandikwa no mubyanditswe byera ubwo noneho no kubikuraho bigomba kongera bikandikwa mubyanditswe byera…”

Irivuguruzanya rihatse iki?

Iyo urebye ibimaze iminsi bibera muri ADEPR ntagitunguranye cyaba kirimo kumva ko abavugabutumwa bakomeje guhangana n’ubuyobozi bwabo , hashize iminsi Pastor.Zigirinshuti ahagarikijwe amezi atatu azira icyo nakwita gusuzugura ubuyobozi bw’itorero usibye Pastor.Zigirinshuti , nuyu Ev.Riziki hamwe na Mama Charlene bigeze guhamagarwa n’ubuyobozi bwa ADEPR barihanizwa , bibutswa ko batemerewe kujya kuri za youtube batahawe uruhushya n’umuvugizi wa ADEPR , iri hangana rikomeje gutya riraganisha ko Pastor.Zigirinshuti ibihano bye bishobora kuganisha muguhagarikwa burundu kwa Pastor.Zigirinshuti doreko yarakiri mubihano ndetse na Ev.Riziki agahita yirukanwa , bityo bikarangira bashinze amatorero yabo cyangwa bahamagawe muyandi matorero.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *