Inyigisho

Kuri Apotre Paul Gitwaza amasaha meza yo gusenga ni ayahe?

Mukiganiro cyitwa askPaul gikunze gutambuka kurubuga rwa youtube rwa Apotre Paul Gitwaza , aho yakira ibibazo bitandukanye akabisubiza , umwe mubari bamukurikiye mukiganiro aheruka bamubajije nimba gusenga amasaha y’ijoro bifasha gusubizwa amasengesho vuba kuko ariko abashumba bacu bakunda kubitubwira.

Nyuma yo kubazwa iki kibazo Gitwaza yamusubije avuga ko isengesho ribohora vuba atari isengesho ry’igihe cyangwa umunsi ahubwo ni isengesho ryo kwizera.

Naho igihe n’amasaha impamvu babishishikariza abantu nuko ntabirangaza biba birimo , ikindi yagarutseho ni amasaha yorohera abantu gusenga aho we yavuze ko amasaha ya saa tatu saa sita na saa cyenda ari amasaha meza haba ku manywa ndetse na nijoro.

yagize ati “nka saa tatu yaba ari iy’ijoro niya manywa iyo ni isaha ikirere kiba gifunguye , umwuka wera akorana n’abantu cyane , kuko buzuye umwuka wera mucyumba cyo hejuru saa tatu , donc Imana ntipfa gukora ikintu bidafite impamvu , iyo saa tatu buzuriyemo umwuka n’igihe ikirere kiba gikinguye ijuru n’isi bikorana nka marriage niko nabyita ijuru n’Isi birahoberana iyo nawe uhoberanye niyo saha donc nawe haricyo usigirwa byinshi , saa sita zaba ari izijoro zaba ari izamanywa n’isaha y’intambara , donc umwijima uba wabaye mwinshi nicyo gihe rero satani yifuza kutuzanira imivumo yose , imyaku yose ibibi byose , ariko iyo uhagaze muri uwo mwanya kabisa byabindi aba arikohereza ntibikugeraho wibuke ko saa sita aricyo gihe habayeho umwijima Yesu ari k’ umusaraba kugeza saa cyenda ayo masaha ari hagati ikuzimu haba hahagurutse ,iyo saa sita washoboye kuhahagarara neza ukambara intwaro zose z’umwuka wera ukubita iyo mivumo yose nimyaku yose nama accident nibazakubaho byose bibi”

Yasoreje kw’isaha ya saa cyenda aho yavuze ko aba ari isaha y’ibitangaza no kugendererwa ,avuga ko ari nayo saha Yesu ayavuze ngo “birarangiye”atanga nurundi rugero rwa Eliya ko aricyo gihe yatangiye gutamba ibitambo ku umusozi wi Karumeli ndetse na Karuneliyo aricyo gihe Malaika yaje munzu ye asoza asubiza uwamubazaga ko icyangombwa muri ibyo byose ari isengesho ryo Kwizera.

Komeza usure inkuru zacu kuri youtube channel yacu iri aho hasi

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *