Amakuru

Kuba umwisilamu ariwe wayoboye igitaramo cya Mbonyi ntibyavuzweho rumwe

Mu gitaramo cyaraye kibaye mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 kamena 2020 cyari cyateguwe ni kompanyi yitwa MK1 imaze iminsi yigaragaza mugutegura ibitaramo byo kuri murandasi ,by’umwihariko mu bitaramo by’abahanzi baririmba izizwi nka secular(izidahimbaza Imana).

Iyi kompanyi nyuma yuko ibonye ko abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana nabo bakumbuye ibitaramo ,yegereye umuhanzi Israel Mbonyi imuha ibisabwa nkuko yabikoreye abandi,ibyo ntabindi ni amafaranga maze nawe ategura ibyo muzika kuruhande rwe.

Indirimbo zaranze iki gitaramo nizo abakunzi biwe bagiye bamusaba binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha .

Iki gitaramo cyayobowe n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky, uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA akaba abarizwa mw’idini rya Isilamu yatumye havugwa byinshi ,bamwe babinenze abandi bagaragaza ko igitaramo kuba kitari icya mbonyi badakwiye kubifata nabi.

mubo twaganiriye batashatse ko amazina yabo avugwa mu nkuru basanzwe bakurikirana muzika ya gospel byahafi,badutangarije ko kuba igitaramo cyayobowe n’umwisilamu byerekanye ko Mbonyi amaze kurenga imyumvire y’idini akaba amaze gukura mubyagakiza.

Kurundi ruhande ariko hari ababinenze bavuga ko amafaranga ariyo yatumye Israel Mbonyi yemera kuyoborerwa igitaramo n’umu isilamu.bakaba basanga bitari bikwiye kuko no muri isilamu batakwifuza ko umukristo ayobora gahunda zabo.

ariko nanone ntitwabura kuvuga ko hari nabandi batigeze bafata umwanya wo kureba ngo MC ninde? ahubwo bari bikumburiye ibihe nkibi.

ubutumwa bagiye bamugenera ubwo igitaramo cyarimo kiba

Dusoza iyi nkuru biravugwa ko iki gitaramo cyari cyateguwe na MK1 ari nabo bagombaga kumugenera uyobora igitaramo,ikindi nuko iki gitaramo cyagombaga gutambuka kuri channel yiyi kompanyi gusa bityo bikaba bivuze ko ntabundi burenganzira uyu musore yarafite kuri iki gitaramo usibye kwemera ibiri mumasezerano nakare ko yari yishyuwe. amafaranga yahawe bivugwa ko ari hagati ya $ 3000 ndetse na $ 2000,nyuma y’iki gitaramo umuhanzi Israel mbonyi yasezeranyije abakunzi biwe ko mu mezi abiri ari imbere azabamurikira umuzingo we wa 3 binyuze kuri murandasi nubundi kuri channel yiwe

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *