Amakuru

KUBA EDDY KAMOSO YARAVUZE KO YASENGANYE NA PEREZIDA W’UBURUNDI BIBAYE IKIBAZO

Nyuma yuko uwahoze ari perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza  aryamiye ukuboko kw’abagabo , abantu batandukanye  bagiye bagaruka  kuri uyu nyakwigendera  benshi bavuga uburyo bamubonaga  ababanye nawe bakamutangira ubuhamya bwuburyo babanye.

 Nkuko bisanzwe mubuzima  turabizi ko iyo umuntu atabarutse abantu batandukanye bamuvuga muburyo butandukanye ariko by’umwihariko aba banye nawe usazanga batanga ubuhamya bwe nuko yagiye aba banira.

Ibi ninabyo byabaye ku muhanzi Eddy Kamoso uheruka kugirana  ikiganiro na channel ya youtube  yitwa Sinai Tv avuga uburyo yababajwe n’urupfu rwa Nkurunziza  ndetse agaruka no kubyo amwibukiraho, uyu mugabo avuga ko Nkurunziza bigeze gusengana ku karago kamwe ndetse yagarutse no kurugendo rw’ubuzima bwe haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’I Burundi .

Nyuma y’iminsi ine gusa iki kiganiro  gishizwe k’urubuga rwa youtube , haje kugaragara ikindi kiganiro  cyababaje abantu batari bake cyatambutse kurubuga rwa youtube rw’umubavu tv , icyo kiganiro cyagaragayemo umugore uba mugihugu cy’ubwongereza  wanyomozaga  ibyo  uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Eddy Kamoso yavuze ko yasenganye na nyakwigendera Nkurunziza Pierre , aho yavugaga ko Eddy Kamoso yabivuze agamije kwimenyekanisha.

Abatari bake babajwe nicyo kiganiro maze bagira icyo babivugaho , bamwe bagaragaza ko bitari bikwiye ko biba ikibazo kuba yarasenganye na nyakwigendera  Nkurunziza, abandi bibaza nimba koko byagakwiye kuba ikibazo kuburyo uyu mugore yifata akaza kubinyomoza kuri  youtube , hari nabatatinye kubwira uyu mugore ko yaragamije kumenyekana yifashishije gusebya Eddy  Kamoso ,abandi bati ni amatiku yuwo mugore.

Cyakoze nanone ugarutse kubagize icyo bavuga kuri youtube ya Sinai tv  hari uwagaragaje ko yifuza ko Eddy ababwira ibyo byiza Imana yababwiye bizaba ku gihugu cy’u Burundi ubwo barimo bagisengera we na nyakwigendera  akareka kubigira ubwiru.

Eddy Kamoso ni umwe mubahanzi bakuru bubashywe muri Gospel yo mu Rwanda usibye nibyo ntawabura kuvuga ko ari umwe mubanyamakuru bake cyane batangije ibiganiro bya gospel kuri radio dore ko ari naho yamenyekaniye cyane.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *