Hanze y'U Rwanda

Kanye West arimo kugaragaza ubushake bwo kwamamaza Gospel

Umunyamerika w’umuraperi akaba anatunganya indirimbo ibizwi nka (Producer) Kanye West akomeje kugaragaza ko ntagahunda afite yo gucika intege mugukomeza gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana.

Amakuru dukesha CBN News yatangaje ko hari undi muzingo(album) mushya uyu muhanzi w’imyaka 43 arimo gutegura gushyira hanze ku nshuro yiwe ya kabiri.

Kanye West abinyujije kurubuga rwe twitter kuri uyu wa mbere yasangije abamukurikira izina ryimwe mundirimbo zigize album agiye gushira hanze iyo ndirimbo ikaba yitwa “Wash Us In The Blood”, yanavuze kandi kuri album nshya ya gospel arimo gutegura gushira hanze avuga izina ryayo ko izaba yitwa, ‘God’s Country’.

Ukuboza 2019 nibwo abantu baherukaga kumva indirimbo nshya ya Kanye West ubwo yashyiraga hanze umuzingo (album) wa Noheli, iyi ndirimbo yitwa Jesus is Born. ni mugihe mu kwezi kwa ukwakira uyu mugabo yari yamuritse umuzingo mushya (album) w’indirimbo zihimbaza Imana gusa yise , Jesus Is King.

Mbere yuko insengero zifungwa kubera ikibazo cya COVID_19, Kanye West yagiye azenguruka insengero zitandukanye mu materaniro yazo , akabwiriza ndetse akanaririmba, yanitabiriye ibitaramo bikomeye byagiye bibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. zimwe mungendo yakoze harimo naho yasuye itorero rya Lakewood riri muri Houston,riyoborwa na Joel Osteen aho akaba yarabashije guhura nuwo mupasteri asangiza ubuhamya bwe Joel n’abayoboke biwe.

bimwe mubyo yatangaje haraho yagize ati“Ndabizi ko Imana yampamagaye kera ariko sekibi akomeza kubirwanya,” arakomeza agira ati”ubwo nari nacitse intege ngeza hahandi hanyuma, Imana yarikumwe nanjye. impumekeramo ibyayo ndetse impa niyirekwa.”

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *