Inyigisho

Iyobokamana tv isabye imbabazi abakunzi bayo nyuma y’ubutumwa bwa Pastor Zigirinshuti

Ubuyobozi bwa Iyobokamana Tv ikorera kuri youtube bwasabye imbabazi abakunzi bayo, nyuma yuko bwisuzumye bugasanga bwarataye umurongo , nkuko tubikesha ubutumwa  bwashyizwe hanze na Iyobokama Tv, ibi bije bikurikirana nikiganiro cyabaye hagati ya Sengurebe Joel umuyobozi wa Iyobokamana ndetse na Pastor Zigirinshuti, ni ikiganiro cyatambutse kuri urwo rubuga rwa Iyobokamana Tv ku umunsi w’Intwali,  aho pastor Zigirinshuti yabwiye umuyobozi w’Iyobokamana ko yamubabaje cyane, aheraho avuga ko icyamubabaje  arikubera ko Iyobokamana Tv  yatangiye iri mumurongo w’Iyobokamana ariko imikorere yayo ikaza guta umurongo, ibyo yemeza ko Imana yamumutumyeho ko Iyobokamana yatandukiriye akomeza asaba Joel ko yagaruka k’umurongo ,  Joel nawe yaboneyeho kuvuga ko yagiye yakira ubutumwa butandukanye bumubwira ko yatandukiriye,  bityo aheraho asaba imbabazi yiyemeza ko agiye guhindura akikosora akagaruka k’umurongo Iyobokamana yatangiriyeho.

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *