Amakuru

“Iyi ndirimbo nubwo yazana umuntu umwe kuri Kristo na kwishima” Martin Mugisha mundirimbo nshya

Producer akaba n’umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana Mugisha Martin nyuma yuko ashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzakwigisha” aratangaza ko kuri we iyo ndirimbo niyo yahindura ubuzima bw’umuntu umwe agakizwa bizamushimisha.

Ibyo yabitangaje nyuma yuko ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Nzakwigisha” mukiganiro gito twagiranye twamubajije icyifuzo cye kuri iyo ndirimbo nshya adusubiza agira ati“ntakindi nifuza usibye kubona abantu bahinduka bagakizwa kubw’iyi ndirimbo, nubwo haboneka umuntu umwe ukizwa kubwayo njyewe Martin byanshimisha, ariko ntabwo araho nifuza ko bigarukira ahubwo haboneke benshi kurenzaho.” 

Martin Mugisha yamenyekanye cyane ku indirimbo “ikora uko yishakiye” ndetse nizindi zitandukanye.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *