Hanze y'U Rwanda

Ishyano! Umupasteri yafatiwe murugo rw’umuturanyi

Umuvugabutumwa baherutse kumugwa gitumo arimo gusambanya umugore w’umuturanyi utwite inda y’amezi 7. Ibi byabereye mu igihugu cya Kenya mugace ka Kakamega nkuko tubikesha K24Digitalreports.

Umugabo w’uyu mugore wafashwe asambana n’uyu muvugabutumwa avuga ko yabimenye ubwo yaratashye avuye mukazi muburyo butunguranye maze agwa gitumo uyu mupasteri, Peter Afagara, muburiri arimo gusambana n’umugore we ahagana I saa kumi z’igitondo. akomeza avuga ko yari yarahawe amakuru n’umuturanyi we ko umugore we ajya asura pasteri mwibanga mugihe adahari yagiye mumujyi wa Nakuru.

Aragira ati “Ijoro ryo kuwa gatatu, navuye Nakuru njya Lugari ntamenyesheje umugore wanjye. ahagana I saa kumi za mugitondo nageze murugo ntabivuze, maze mfata pasteri ari mugikorwa n’umufasha wanjye,”.

Bidatinze uyu mugabo yiyambaje abayobozi, pasteri acibwa icyiru ndetse asaba imbabazi uwo Mugabo, kugeza ubu uyu Mugabo waciwe inyuma arimo gusaba gatanya muburyo bwemewe n’amategeko Kubera igikorwa kigayitse umugore we yakoze.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *