Nk’umukristo ni gute nababarira abampemukiye ?

image

Ikibazo : Ni gute nababarira uwampemukiye ?

Igisubizo : Buri muntu wese yagize umuhuguza, uwamuhemukiye cyangwa uwamukoreye icyaha. Ni gute umukristo akwiye kwitwara iyo bigenze bityo ? Bibiliya ivuga ko agomba kubabarira. Abefeso 4:32 haravuga ngo : ’mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo’. Abanyekolosi 3:13 ’mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana’. Ingenzi muri ibi byanditswe byombi ni ukubabarira abandi nkuko Imana yatubabariye. Kuki rero tugomba kubabarira ? Kuko Imana natwe yatubabariye.

Ubundi byari koroha iyo twari kuba tugomba kubabarira abatwikubita imbere bicuza, batwingingira kubabarira. Ariko Bibiliya itubwira ko tugomba kubabarira buri wese udukoreye icyaha, yazidusaba cyangwa atazidusaba. Kwanga kubabarira byimazeyo byerekana umujinya n’inzigo, byombi bitajyana n’imbuto za Gikristo. Ubwo Yesu yaduhaga urugero rw’uko basenga, yavuze ko tugomba gusaba Imana imbabazi z’ibyaha byacu, nkuko natwe tubabarira ababitugiriye (Matayo 6:12). Muri Matayo 6:14-15, Yesu yagize ati : ’kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu’. Kimwe n’ibindi byanditswe bivuga ku kubabarira, Matayo 6:14-15 nicyo cy’ingenzi mu kwerekana ko abanga kubabarira abandi nabo ubwabo baba batarumvise neza uburyo Imana yababariye.

Igihe cyose tutubahirije ubushake cyangwa itegeko ry’Imana, tuba tuyicumuriye. Igihe cyose duhuguje undi, tuba tumukoreye icyaha, we ubwe ndetse n’Imana. Kandi iyo dusobanukiwe uburyo Imana ibabarira burundu ibyaha byose, duhita twumva rwose ko nta rwitwazo na rumwe rwo kutagirira abandi iyo neza natwe. Twe ubwacu, ibyaha twakoze, twacumuriye Imana ku buryo bw’iteka ryose. Niba Imana yaratubabariye bingana bityo, ni gute se twakwanga kubabarira abaducumuriye muri bikeya ? Muri Matayo 18:23-35, Yesu yaciye umugani usobanura neza neza iyo ngingo. Imana idusezeranya ko igihe cyose tuyegereye tuyisaba imbabazi, iziduhera ubuntu (1 Yohana 1:9). Natwe rero kubabarira kwacu ntikugomba kugira imbibe cyangwa iherezo, kimwe n’ubw’Imana (Luka 17:3-4).

Gotquestions.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...