Ni iki nakora ngo Imana isubize amasengesho yanjye ?

image

Abantu benshi bumva ko gusubizwa amasengesho yabo ari uguhabwa ibyo basengeye. Iyo batabonye ibyo basabye, ubwo isengesho ryabo ntiriba ’ryashubijwe’. Ariko ibi ni ukutumva gusenga neza. Imana isubiza buri sengesho riyerekejweho. Rimwe na rimwe Imana isubiza ’oya’ cyangwa ’ba utegereje’. Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n’ubushake bwayo. ’Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye : ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.’ (1 Yohana 5:14-15).

Bivuga iki ’gusaba nk’uko Imana ishaka’ ? Gusaba ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw’Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo mu buzima bwayo, ntabwo Imana ibiduha. Nonese ni gute twamenya ubushake bw’Imana ? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye. Yakobo 1:5 ivuga yuko : ’ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa’. 1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw’Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry’Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera (Yohana 15:7). Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza ’yego’.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...