Ni iki Abayuda barusha abandi ? Sobanukirwa icyo abantu basenga barusha abadasenga

image

Ni kenshi usanga abantu bibaza ngo ni iki abantu basenga(Abayuda) barusha abandi.
Iki kibazo gikunze kwibazwa n’abatari bake, cyane cyane abadakunda ibintu byo gusenga.
Kubera ko akenshi uba usanga hari abantu benshi bakijijwe( bakora imirimo myiza ndetse basenga) , ariko ugasanga rimwe na rimwe babayeho mu buzima bugaragara ko ari bubi, bwa gikene cyangwa bagahura n’ibigeragezo byinshi.

Iyo ibyo bibabayeho abadasenga batangira kwibaza bati ko tubona basenga ariko bakaba ho nabi bakennye kuturusha cyangwa twese tukaba turi kukigero kimwe, ndetse bakagira ibigeragezo byinshi kandi bo basenga baturusha iki ?

Bibiliya yabivuze neza ngo Abayuda( abantu basenga), barusha abandi (abadasenga) muri byose kuko babitse ibyasezeranijwe.

Nk’uko Bibiliya ibivuga mu igitabo cy’ Abaroma :3 : 2 ni ho tubona igisubizo cy’iki kibazo.
Haravuga hati" Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana."

Ushobora kudasobanukirwa neza, ariko ubusanzwe umuntu ubitswa ibanga, uwarimubikije aba amwizeye ndetse amurutisha abandi, kubera ko aba azi ko ari we uzi ibye, kandi iryo banga iyo uribikijwe azi ko ari ryiza rizamugirira umumaro, igihe cyose aba afite icyizere ko nirisohora azaba ameze neza.

Niyo mpamvu abantu basenga Imana ikabizera ikababitsa amabanga yayo, nubwo baba babayeho nabi uyu munsi, baba bafite icyizere ko ejo byagenda neza kubera bafite ijambo babikijwe, ibyo bikabatera gukomeza bakaguma ku Mana ntibacike intege.

Abatari bazi icyo abantu basenga barusha abadasenga, igisubizo ni iki.
Nicyo gituma bashobora kubaho mu bigeragezo ariko ntibareke gusenga. Nk’uko Bibiliya ibivuga babarusha muri byose.

Our Latest Blog

Pasteri Esaie umushumba mukuru wa ADEPR yananiwe kwikura mu nzara...

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, yananiwe kwikura mu nzara z’abanyamakuru ba radio10 ubwo bamubazaga ibijyanye n’imishahara abakozi ba ADEPR bahembwa. Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo,...

"Imana yambwiye kubwira aba Pasteri bose kutazafungura insengero...

Umugore w’umuvugabutumwa mu igihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria. Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa...

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite...

Rose Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, abinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram aherutse gutangaza ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite amafaranga (umukire). Ku...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...