Trending

Sep 24, 2021

Kuki Kwizera kuri konyine kuba gupfuye ?

image

Bibiliya yatanze urugero ruvuga ngo’ Niba mubonye mwenedata ushonje, akaba akennye ibyo kurya n’ibyo kwambara mugahita mumubwira ngo amahoro y’Imana ajyane nawe’. Sinzi niba mutekereza ukuntu abitwa abakristo muri iki gihe ari ubu buzima babayeho. Aho ubwira mwenedata ngo genda Imana izagufasha, turagufasha gusenga, kandi ibyo umubwira ko uri busengere, nawe waribubikemure.
Nyamara ikintu kijya kibabaza, iyo umukire yakoze ubukwe twese turaboneka, iyo umukene yakoze ubukwe urusengero ruba rwambaye ubusa !. Iyo umukire yarwaye twese tugerageza kohereza amafaranga, tukajya gusura ariko umukene ararwara akazarinda akira, akazagaruka tugahurira mu mirimo ntacyo twigeze tumumarira.
Ibi rero ni ibigaragaza ko kwizera k’umuntu kugenda gupfa, hakazasigara izina gusa. Kuko niba kwizera kutagaragazwa n’imirimo ntakuzaba guhari, Yesu yaravuze ngo “ Nimukundana nibwo bazamenya ko muri abigishwa”.
Mu ijambo ry’Imana Bibiliya yaduhaye ingero z’abantu 2 : Urimo kuvuga ko afite kwizera, undi akavuga ko afite kwizera gufite imirimo. Mubyukuri birumvikana ko uzemerwa ni ufite kwizera kugeretseho imirimo.
Mu 1Abakorinto 15 : 58, haravuga ngo” Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami".
Ikintu kigaragaza ko abantu bakomeye mu gakiza, ni uko bakora imirimo y’Umwami badahaswe. Iyo umuntu afite ububyutse muri we, ajya gusura abarwayi ku bitaro ntawabitangaje, arwana no kureba icyo yakora kugira ngo Ubwami bw’Imana bwubakwe.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...