Ibintu 3 Utazigera wumva cyangwa ubona Imana ikora

image

1. Imana ntabwo itinya

“Umuntu wese udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo” (1Yohana 4 : 8).
Turi mu bihe bigoye aho ubwoba buri hose. Ubwoba bwiganje cyane mu mitima y’abizera cyane. Mubyukuri hariho ibintu byinshi bigoye bidukikije. Bisa nk’aho muri iyi minsi ubwoba no guhangayika biriho kuruta uko byahoze. Ariko Imana ntitinya.
Mu cyimbo cyo gutinya, Imana ni amahoro, Mu cyimbo cyo gutinya ni uburuhukiro, Mu cyimbo cyo gutinya, ni ibyiringiro, Mu cyimbo cyo gutinya Imana ni ibyiringiro, Mu cyimbo cyo gutinya Imana ni urukundo. Nta mpamvu yo kuba mu bwoba kuko Imana yatsinze ubwoba.

2. Imana ntijya ireka abana bayo

"Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhana" (Gutegeka kwa Kabiri 31:6)
Imana ntizagusiga na rimwe mu buzima. Igendana n’abana bayo kandi irabakunda. Niba uri muri Kristo , Ufite isezerano ryo kubana nawe umunsi ku wundi kandi ntazigera agusiga habe n’umunsi umwe.

3. Imana ntijya yumva nabi

Kandi byose ariwe bikomokaho akabibeshaho, akaba ari nawe tubikesha ! Icyubahiro kibe icye iteka ryose Amen !(Romans 11:36).
Wigeze wumva umeze nk’umuntu utumva neza ibyo wakoze cyangwa wavuze ? Imana ntishobora kumva nabi. Izi ibitekerezo byimbitse n’intego z’umutima wawe. Izi intego zawe ndetse n’ibyifuzo byawe.
Imana ntijya igoreka amagambo yawe kuko isanzwe ibizi. Imana ihora yumva kandi buri gihe izi inkuru yose y’ubuzima bwawe. Ibi bimpa amahoro meza iyo numva nta muntu umeze nk’Imana. Imana irabikora.
Ariko Uwiteka abwira Samweli ati : ’Nturebe uburanga bwe cyangwa cyangwa uburebure bwe, kuko namwanze. Kuberako Uwiteka atareba nkuko umuntu abibona : umuntu areba inyuma, ariko Uwiteka areba kumutima ’”(1 Samweli 16 : 7).

Our Latest Blog

"Imana yambwiye kubwira aba Pasteri bose kutazafungura insengero...

Umugore w’umuvugabutumwa mu igihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria. Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa...

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite...

Rose Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, abinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram aherutse gutangaza ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite amafaranga (umukire). Ku...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...