Ibintu 3 Bibiliya ibuza abagore ariko bakabikora

image

Bibiliya hari ibintu byinshi ibuza abagore gukora, byavuzwe n’intumwa y’Imana Pawulo. iyo turebye muri ino minsi usanga abagore benshi basigaye bakora ibitandukanye nibyo Bibiliya yigisha.

Ibintu Bibiliya ibuza abagore gukora n’ibi bikurikira :

1.Abagore ntabakwiye kuvugira mw’iteraniro

Abagore bakwiye gucecekera mw’iteraniro, ibi ntibisobanuye ko batazaririmba cyangwa ngo basenge, ariko birinde gufata ijambo batabiherewe uruhushya n’abayobozi. bicare batuze. twifashishije bibiliya muri Timoteyo wa 1 ibice 2:11-12, ndetse n’abakorinto ba 1 igice cya 14:35.

Timoteyo wa 1 ibice 2:11-12 :

11.Umugore yigane ituza aganduke rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
12.kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza.

Abakorinto ba 1 igice cya 14:35 :

Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.

2.Abagore ntibemerewe kwambara imyambaro itikwije

Muri Timoteyo wa 1 ibice 2:9 :

9 Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi.

3.Abagore ntibakwiye kuba abatware b’ingo

Petero wa 1 ibice 3:1

Abefeso 5:22-24

22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, 23 kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. 24 Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.

1 Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze

Abakolosayi 3:18

18 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...