Hari ikibazo ko umukristo yashakana cyangwa yarambagiza umupagani ?

image

Kurambagizanya n’umupagani si byiza ku mukristo, ndetse ntibinakwiye ko bashakana. 2 Abakorinto 6:14 hatubwira ko tutagomba ’kwifatanya’ n’abatizera. Icyo bishaka kuvuga nuko babiri badahuje badashobora gukururira umugozi umwe. Aho kugira ngo bahuze imbaraga, ahubwo bagera aho bakaryana bo ubwabo. Nubwo iki cyanditswe bisa n’aho kitavuga ku ngo no gushakana ku by’umwihariko, nabyo rwose mu bivugwa birimo. Iki cyanditswe kandi gikomeza kivuga ko nta huriro riri hagati ya Kristo na Beliyali (Satani). Nta gushyira hamwe mu Mwuka gushoboka mu rugo rw’umukristo n’umupagani. Pawulo akomeza kwibutsa abizera ko ari ingoro za Mwuka Wera, winjiye mu mitima yabo ubwo bakiraga agakiza (2 Abakorinto 6:15-17). Kubw’iyo mpamvu, bagomba kwitandukanya n’isi (kuba mu isi ariko ntibabe ab’isi) ; nta handi hakomeye cyane ibyo bigomba kwitonderwa kurusha mu rushako.

Bibiliya kandi ituburira ngo ’Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza’ (1 Abakorinto 15:33). Kugirana ubusabane bwihariye mu rukundo n’umupagani bishobora kukubera ikigusha mu buzima bwawe bwa Gikristo. Duhamagarirwa kubwiriza abapagani, ntidusabwa komatana nabo. Ntimutwumve nabi, nta kibazo rwose gucudika n’abadakijijwe, mukagirana ibiganiro, mukaba inshuti rwose, ariko ni aho bigomba kugarukira. None se utangiye kurambagiza umupagani, ni iki waba ugamije koko, kwikundanira cyangwa kumubwiriza ibya Kristo ? Uramutse ushakanye na we se, ni gute mwakubaka ubusabane bwo mu mwuka ? Ni gute rwose wakumva ko wagira urugo rukomeye kandi ruzira umuze niba mutanumvikana ko ngingo ibanziriza izindi : Umwami Yesu Kristo ?

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...